Nyabihu: Shyira babangamiwe n’umugezi wuzura  ukabasenyera

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyira   akarere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umugezi  wa Musarara wuzura maze ukarenga inkombe   hanyuma   ukabasenyera   ndetse ugatwara   n’imyaka bahinze  ari n’ako wangiza  n’ibikorwa remezo

Ni ikibazo aba baturage bo mu murenge wa Shyira w’akarere ka Nyabihu  muri Santre y’ubucuruzi ya Vunga  ,bavuga ko   bitewe n’amazi   ava mu misozi  mu gihe cy’imvura akiroha mu mugezi wa  Musarara   ,ngo bituma   uyu mugezi  urenga inkombe maze  ukabatera mu ngo zabo ari nako ubasenyera  rimwe narimwe ugahitana ubuzima bw’abantu    utaretse no kwangiza ibikorwa  remezo   kuburyo  ngo aba  baturage  bahorana impungenge    n’impagarara baterwa n’uyu mugezi

Amwe mu mazu yangijwe n’umugezi wa Musarara

Nzaruhankire Florence atuye  muri aka gace yagize ati: “ uyu mugezi rwose uduteje impungenge  uruzura ukarenga inkombe ukadutera mu ngo iwacu ari nako  wangiza imyaka twahinze  , dore nk’aha ureba hari urutoki none rwose rwaragiye bitewe n’uyu mugezi wa Musarara”.

Tuyizere  Kassimu nawe ashimangira  ko  bitewe n’ibibazo baterwa n’uyu mugezi wa Musarara barasaba ubuvugizi kugira ngo Leta ibafashe kubonera inzira ihoraho amazi y’uyu mugezi

Yagize ati: “ Turasba Leta ko yadukorera ubuvugizi maze  uyu mugezi wa Musarara  ukubakirwa ukaba washakirwa inzira  ngari  kubera ko amazi aturuka hejuru mu misozi aza ari menshi cyane  akarenga inkombe akuzura  maze akagera no  mu isoko rya Vunga ”

Umugezi wa Musarara iyo wuzuye utwara imyaka n’amazu hagasigara ubutayu

Kubera ko imbaraga zabo  zananiwe mu gushakira inzira amazi  y’uyu mugezi   udahwema  kwangiza ibyabo ,aba baturage barasaba  ko ubuyobozi bwashyiraho akabwo mu gushakira uyu mugezi  inzira  ihoraho kandi ikomeye  izatuma  amazi yawo   atongera  kurenga inkombe

Ubuyobozi bw’umurenge   wa Shyira  buravuga ko  ku bufatanye n’zindi nzego barimo kureba uko amazi y’uyu mugezi yahabwa inzira  ihoraho kugira ngo atazakomeza  kwangiza byinshi

Umunyamabanga nshingwa  bikorwa  w’umurenge wa Shyira Bizimana Placide yagize ati: “ Mu gihe cy’imvura   uyu mugezi wa Musarara  urenga inkombe  maze  ukangiza byinshi,  gusa  kubufatanye       n’izindi nzego  iki kibazo turimo kugishakira umuti urambye  kugira ngo uyu mugezi  atazakomeza  guteza ibibazo”.

Abaturiye umugezi wa Musarara basaba ko wahabwa inzira ituma utabangiriza

Uretse kuba uyu mugezi wa Musarara wuzura  ukarenga inkombe  maze ugasenyera abaturage ari nako  wangiza ibyabo ; aba baturage baranavuga ko  uyu mugezi  ugenda usatira n’isoko rya Vunga ndetse   n’andi mazu y’ubucuruzi ari muri iyi santere   k’uburyo     iki kibazo kidashakiwe igisubizo  mu gihe cya vuba  ngo  iyi santre y’ubucuruzi ya Vunga ishobora kusenyuka cyangwa se ikarengera  n’ isuri .

 1,728 total views,  8 views today