Nyabihu: Urubyiruko rurasabwa kwima amatwi ababyeyi bakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Yanditswe rwandayacu.com

Ubwo abanyeshuri bo ku ishuri Gatulika rya Rega, riherereye  mu murenge wa Bigogwe akarere ka Nyabihu , bibuka ku nshuro ya  27, abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994, Ukuriye Ibuka mu murenge wa Bigogwe ,  Dusabimana Speciose , yasabye urubyiruko kwima amatwi bamwe mu babyeyi bakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside , kuko ari kimwe mu byatumye Jenoside ishyirwa mu bikorwa.

Dusabimana Speciose yagize ati: “ Bana b’u Rwanda , turibuka ku nshuro ya 27, abatutsi bazize Jenoside mu 1994, yahitanye abantu b’ingeri zose nk’uko mubazi, abagabo n’abagore, yemwe n’urubyiruko nka mwe, ingengabitekerezo ya Jenoside, yigishijwe igihe kirekire, abana barayikurana bahekura u Rwanda, ndabasaba rwose kwima amatwi bamwe mu babyeyi bakigisha abana babo urwangano, mwebwe nimuharanire ubumwe bw’abanyarwanda mwirinda icyazana amacakubiri mu banyarwanda”.

Dusabimana Speciose asanga ababyeyi badakwiye kubiba ingengabitekerezo mu bana

Dusabima Speciose akomeza asaba abanyarwanda bari baturiye akarere ka Nyabihu mu gihe Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, gukomeza gutanga amakuru, aho bazi imibiri y’abatutsi yazize Jenoside kugita ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati: “ Imyaka 27,irashize mu karere ka Nyabihu muri rusange hari abatusi bishwe muri Jenoside yabakorerwaga mu 1994, basaga ibihumbi ijana , ariko benshi muri bo imibiri yabo ntiraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, turasaba rwose ko amakuru yakomeza gutangwa  kubira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro, ibi ni bimwe mu bishimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, iyo umuntu ashyinguye abe araruhuka nimudufashe rero tubone imibiri y’abo bose bazize Jenoside bashyingurwe mu cyubahiro ”

Umuhuzabikorwa wa AERG Urumuri Byiringiro Eric akaba umwe mu banyeshuri bo ku ishuri rya Rega,avuga ko Jenoside yabaye ataravuka, ariko avuga ko amateka yahagaritse Jenoside basabwa kuyabumbatira, kugira ngo batazongera kugwa mu mutego mubi wagejeje abanyarwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu  1994, we akaba asaba  urubyiruko bagenzi be gukomeza kwirinda amacakubiri bashobora gushorwamo na bamwe mu babyeyi bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abanyeshuri bo kuri Rega bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside isenya igihugu

Muri uyu muhango wo kwibuka umwe mu bahanzi bakunze kugira ibihangano bifasha mu gihe cyo kwibuka Nsengimana Justin, nawe watanze ubutumwa bwe binyuze mu ndirimbo na we asanga urubyiruko rukwiye kugendera kure bamwe mu bantu bakuru barangwaho ingengabitekerezo.

Yagize ati: “ Njye nsanga urubyiruko koko rukwiye kwigishwa amateka nyayo yaranze imibanire y’abanyarwanda kugeza ubwo Jenoside yabaga, kuko nk’aba banyeshuri ubona ko bakiri bato, mu gihe rero natambutsaga ubutumwa binyuze mu ndirimbo, nabonye hari abahungabanye cyane , ibi rero biterwa no kuba bamwe babaho nta banyirasenge bagira , ba sekuru mbese ibi bintu bituma bitekerezaho cyane kugeza ubwo bafatwa n’agahinda , twebwe rero nk’abahanzi kuri ubu twiyemeje gutanga ubutumwa bubashishikariza kunga ubumwe, ikindi njye nsanga abantu babonye Jenoside iba bakwiye gutanga amakuru y’ahantu haba hakiri imibiri itarashyingurwa, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Umuhanzi Justin Nsengimana asanga abana bagihura n’ihungabana ari uko basanga babura bamwe mu bavandimwe babo nk’abanyirasenge n’abandi.

Aba banyshuri bashyize indabyo ku rwibutso rwa kanze, rwegereye ishuri iryabo hafi aho muri Rubavu;Muri nyabihu biteganijweko imibiri yabonetse hirya no hino muri uyu mwaka wa 2021, igera kuri 12, izashyingurwa ku wa 30 Gicurasi 2021, mu rwibutso rw’abazize Jenoside rwa  Kanzenze rubumbatiye amateka y’icyahoze ari Bigogwe.

 

Umuhanzi Nsengimana Justin

Abarezi bo kuri Rega basanga umwana akwiye kutigishwa ingengabitekerezo

 822 total views,  4 views today