Musanze:Abahinzi b’ibirayi barasabwa kwegera abatubuzi kugira ngo hamenyekane abakeneye imbuto

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Muri iyi minsi mu gihugu cy’u Rwanda mu bice byose hasigaye havugwa ikibazo cy’ibiciro bikakaye by’ibirayi n’imbuto yabyo, bamwe mu bakora umwuga wo gutubura imbuto z’ibirayi bavuga ko imwe mu mpamvu ituma ibirayi biba bike ari uko abatubuzi baba batazi neza abazakenera imbuto y’ibirayi.

Mu karere ka  Musanze ni hamwe mu turere hera ibirayi kandi abaturage bakaba babikoresha ku mafunguro yabo ya buri munsi, ariko kuri ubu bamwe bavuga ko ari ikibazo ngo kuko ibirayi kuba byagera ku mafaranga 1000 ku kilo aba ari ikibazo gikomeye

Nzamukosha Elina  yagize ati: “Kuri ubu ibirayi kuba byarahenze kuri twe ni ikibazo gikomeye cyane kuko amafunguro yacu ntabwo aba yuzuye mbese ubu tumeze nka bya bihugu bibura umugati bigahangayika natwe ibura ry’ibirayi riraduhangayikishije cyane, kuko ntawakubwira ngo no mu Ukwakira tuzabona ibirayi byo kurya, ndasaba Leta gushyira ingufu mu gushakira umuti ikibazo cy’ibura ry’ibirayi”.

Isaac Nzabarinda  we avuga ko impamvu ibirayi byahenze ari uko imvura idasanzwe yangije ibyo bari bahinze byose aho isuri yabitembanye, ikindi ni uko  ibirayi twateye muri Kamena twajyaga dusarura muri Nzeri , izuba ryavuye cyane ku buryo kuri ubu nta kirayi cy’imbuto ndetse n’icyo kurya, Leta niyicare hamwe kumwe n’abatekinisiye bashake igisubizo ku ibura ry’ibirayi n’izamuka ry’ibiciro byaryo”.

Nubwo abahinzi n’abaguzi b’ibirayi bavuga ko ibura ry’ibirayi ari ikibazo, abatubuzi bo bavuga ko bafite igisubizo nk’uko Karegeya Appolinaire, Umuhinzi w’ibirayi akaba n’umwe mu batubura ibirayi ku bufatanye n’ikigega SFP muri Musanze, abivuga

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ibura ry’ibirayi kuri ubu mu Rwanda kiraduhangayikishije cyane, imvura uyu mwaka yangirije abahinzi ndetse n’izuba ryinshi , twebwe nk’abatubuzi rero tugira ikibazo kuko n’abahinzi baba bashaka imbuto ntabwo batugeraho ngo baduhe komande n ibura dutegure imbuto tuzi neza ko izabona abaguzi nk’ubu mu bigega byacu dufite imbuto, ariko bamwe ntibabizi bajye begera aho dutuburira baduhe komande kandi nkeka ko imbaraga twabishyizemi ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi kiri mu nzira yo gukemuka”.

Karegeya umwe mu batubuzi b’ibirayi mu karere ka Musanze(fot rwandayacu.com0

Kugeza ubu mu mugi wa Musanze ibirayi byiza bya kinigi ibi bamwe bita mucoma ikiro kigeze ku mafaranga 1000, ikibazo gikomeje guhangayikisha abakoesha ibirayi buri munsi nk’amafunguro.

 192 total views,  6 views today