Nyabihu: Rugera abahinzi babangamiwe n’ibiciro by’ifumbire byazamutse

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abahinzi bo mu murenge wa Rugera akarere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ifumbire cyazamutse kandi ibiciro by’umusaruro wabo wo utazamuka mu biciro, ibintu bavuga ko bibatera ubukene bukabije.

Kantengwa Egidie ni umuhinzi w’ibigori , avuga ko ikibazo cy’ifumbire cyamuteye igihombo gikomeye.

Yagize ati: “ Rwose ikibazo cy’ifumbire ya kizungu kuri ubu kiraduhangayikishije cyane , nk’ubu umufuka w’ifumbire tuwugura ku mafaranga 30750, ibi kandi byabaye abahinzi tutabizi , umufuka mbere waguraga  ibihumbi 25, iyo urebye ingufu zigenda mu buhinzi harimo abahinzi, imbuto n’igiciro cy’ifumbire ugasanga duhomba, nk’ubu ntabwo umusaruro w’ibigori wiyongera kuko ikiro kuri ubu ntikirenza amafaranga 200, rwose ubuyobozi niburebe uko bwadukorera ubuvugizi ifumbire imanuke, kimwe n’imiti yica udukoko”.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, buvuga ko bukizi neza ariko ngo hazakomeza gukorwa ubuvugizi nk’uko Umuyobozi w’akarere Mukandayisenga Antoinette, abitangaza.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ifumbire birazwi koko ko cyazamutse, icyo dukora kuri ubu ni ugukomeza gukora ubuvugizi ariko nanone bitavuze ko mu bushobozi abahinzi bafite badakwiye gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera , kandi bakabikora kinyamwuga kugira ngo bahingire kubona amafunguro ndetse n’amafaranga”.

Nyabihu abaturage basabwa kuvanga ifumbire mvaruganda n’iy’imborera.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nta rwitwazo kandi rukwiye kubaho ngo umuhinzi atakoresha ifumbire mvaruganda kubera ko hari gahunda yashyizweho na Leta izwi ku izina  rya Nkunganire na yo igira uruhare runini mu gutuma imyaka yera neza bityo rero  ngo abahinzi baka bakwiye kuyikoresha aho izajya yunganira ifumbire y’imborera, kandi ko ari ngombwa ko bivangwa kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mutweza ibirayi , ibishyimbo n’ibigori, kuri ubu ngo  kuzamuka kw’ifumbire mvaruganda akaba ari bimwe mu bituma umusaruro utiyongera.

 1,574 total views,  2 views today