Nyabihu: Rugera abaturage baracyakora ingendo ndende bari mu mujishi bagana ibigo nderabuzima

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Abaturage bo mu murenge wa Rugera bavuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bafite umurwayi mu ngobyi ya Kinyarwanda, mu gihe bagiye gushaka serivise z’ubuvuzi, ibintu bituma bahura n’imvune ndetse abarwayi bamwe bakaba bahatakariza ubuzima.Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo mu minsi mike kizaba cyabonewe umuti.

Habanabakize Samson avuga ko abagabo bakora ingendo ndende bakanavunika kubera guheka abarwayi mu misozi miremire n’imihanda mibi.

Yagize ati: “ Tugira ikigo nderabuzima cya Nyakiriba nta muhanda ugezeyo tugira , ubu umurwayi bamuheka mu ngobyi ya Kinyarwanda , dukoresha amasaha abiri kugira ngo tugere ku kigo nderabuzima yemwe no ku bitaro by’akarere kuri ubu kugera yo ntibitworohera, tumanuka imisozi myinshi ngira ngo nawe urabona ko ihanamye , nko mu ijoro iyo dufite umurwayi tugenda twihonda ku mabuye n’imikuku, twifuza ko baduha umuhanda mwiza utuma tugera kwa muganga mu buryo bworoshye”.

Uyu muturage yongeraho ko ngo kuba nta mihanda bafite bituma hari bamwe mu barwayi bagwa mu mayira bajya kwa muganga.

Yagize ati: “ Bamwe mu barwayi babyarira mu nzira, abana bakaba bakwicwa n’umusonga, abandi bamara kubyara bagakomeza kuva kugera ubwo bitaba Imana , ikindi ni uko iyo umurwayi na we akoze urugendo rurerure bituma aremba cyane twifuza ko baduha imihanda kuko n’imbangukiragutabara ntabwo ibona uko itugeraho”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo  kiri mu nzira zo kubonerwa umuti.

Yagize ati: “ Ubu hari gukorwa umuhanda Kadahenda Nyakiriba, bakuramo urutare rwazitiye ikorwa ry’umuhanda, iki twakivuganyeho na RTDA ko mu gihe bazaba bakora uyu muhanda hazakorwa uburyo bwose ruriya rutare rukavamo kugira ngo ubuhahirane bugende neza n’abarwayi bagere kwa muganga neza, nkaba rero nsaba abaturage kudakomeza kurembera mu ngo bage bihutira kujya kwa muganga batararemba mu gihe hagitunganywa iriya mihanda”.

Kubera imitere y’akarere ka Nyabihu gafite imisozi  iremire, ntibyoroha kugeza umurwayi ku muhanda mu gihe ari mu ngobyi ya Kinyarwanda.

 1,194 total views,  2 views today