Musanze:Covid 19 yateje igihombo abagore bakorera ubukorikori hafi ya Pariki y’ibirunga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abagore bibumbiye mu matsinda n’amakoperative bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange ikora kuri Parike y’ibirunga, baka bakora ibihangano binyuze mu bukorikori, barataka igihombo batewe n’icyorezo cya Covid-19, kubera ko cyatumye abakerarugendo basuraga Parike y’ibirunga bagabanuka.

Iyi koperative  Coopavu Mararo  yahombye asaga miliyoni 2 (foto Ngaboyabahizi P).

Aho rwandayacu.com yasuye nka Kopertive Coopavu-Mararo, ikora ibihangano mu mashusho, n’imitako ndetse igatubura imigano, bavuga ko mu gihe cy’amezi 6 bahombye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri na Magana ane(2.400.000) z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Uwamahoro Agnes ni umuyobozi wa Coopavu Mararo mu murenge wa Kinigi, avuga ko igihombo batewe no Covid-19 cyabagizeho ingaruka kugera no mu miryango yabo.

Yagize ati: “ Turi abagore gagera kui  71, dukora  ibihangano  mu mashusho ndetse tukaboha imitako turi abantu bahoze  bangiza Parike tujya gutashyamo inkwi, twibamo imigano yo gushingirira ibishyimbo, twari twaragize amahirwe rero twihangira umurimo mbere y’uko Covid-19, ariko ubu twarahombye cyane, kuko kugeza ubu abakiriya bacu b’imena barabuze bari  abakerarugendo ni bo batuguriraga ibihangano, kubera covid-19, ingorane twahuye nazo ni uko ibihangano byacu byasaziye aho, ubu imirire yabaye ikibazo ntitukirya indyo yuzuye, mbese abana bacu bazagwingira”

Uwamahoro Agnes umuyobozi wa COOPAVU Mararo (foto Ngaboyabahizi Protais).

Uwamahoro akomeza avuga ko bahombye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri.

Yagize ati: “ Koperative yabonaga inyungu y’ibihumbi bisaga 400 ku kwezi reba nawe mu gihe cy’amezi 6, twahombye miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane y’u Rwanda,, mbese ubu twarahombye ari umunyamuryango ndetse na koperative kuko nta bwizigame isanduku irimo ubusa,ubunti tukirya indyo yuzuye, ndetse ubu n’abana ku ishuri ntituzabona ayo kubarihirira,kimwe n’uko  abanyamuryango twari twarahaye inguzanyo tutagitegereje ubwishyu vuba hano”.

Uwamahoro Agnes asaba ubuyobozi kubaba hafi  kuko kuri we ngo h hari ubwo amakoperative y’abagore kubera ibihombo bahuye na byo ashobora gusenyuka.

Musabyimana Floride, na we ni umunyamuryango, avuga ko korona yatumye koperative yabo igwa mu gimbo gikomeye.

Yagize ati:  “Covid-19, yaduteye igihombo gikomeye , ubu inzara yaratuzengereje kuko amafanga yarabuze, imiryango yacu irakena ku buryo byatangiye kugaragara ku bana  bacu ko bari mu mirire mibi, najyaga nkura hano udufaranga nkadutura mu kimina none na cyo ubu cyarahagaze singitura urumva ko nk’abanyamuryango twahahuriye n’ingorane, cyane ko nari mfite inguzanyo ya Sacco Abihuta Kinigi,  nishyuraga ari uko mvuye muri koperative naboshye agaseke bakaguze none ubu mfite ubwoba ko bazateza utwanjye”.

Umuyobozi wa Parike y’Ibirunga Uwingeri Prosper na we yemeza ko amatsinda n’amakoperative y’abagore bakora ubukorikori mu nkengero za Parike y’ibirunga bahuye n’igihombo, ariko na we akabashishikariza gukomeza gukora ibihangano ku bwinshi ngo kuko kuri ubu abakerarugendo bagenda biyongera.

Yagize ati: “ Ni byo koko abagore bakora ubukorikori baturiye inkengero za Parike y’Ibirunga bahuye n’igihombo koko, kuko ibikorwa by’imibereho myiza bihoraho bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo byahuye n’ingaruka za Covid-19;ariko nanone hari n’amasomo byadusigiye ni ngombwa ko za Koperative na zo zikwiye gukora zizigamira ikindi zikamenya no gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga mu byo bakora byose, kugira ngo babashe no kuba bakora ubucuruzi bw’ibihangano byabo binyuze mu ikoranabuhanga”.

Uwingeri Prosper,  yongera ko kuri ikizere kigenda kigaruka ko ariya makoperative azangera agasubira ku murongo mu bijyanye n’ubukungu.

Yagize ati: “ Gusa twizera ko ingaruka za Covid-19, zitazatinda kuko bigaragara ko hari ikizere ko kuko twatangiye kubina abakerarugendo baturutse imihanda yose, kuva aho ingendo mpuzamahanga zifunguriwe,ariya makoperative nayo rero ashobora kuzongera agasubira ku murongo mu by’ubukungu”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Janine, avuga ko kuba Covid-19, yarayogoje isi n’u Rwanda rurimo, bidakwiye gutuma bariya bagore bakora ubukorikori bacika intege, ahubwo  ko bakwiye gukora biteza imbere kandi Bakurikiza ingamba zafashwe mu kwirinda Covid-19, ikindi ni uko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Ygize ati: “ Nk’andi makoperative mu bihe bya Covid-19 yagiye yunganirana mu mibereho yabo, aho bagiye bahabwa ubwasisi, kandi nk’ubuyobozi ziriya  koperative z’abagore twababaye hafi haba kubaha inkunga mu mibereho ndetse n’inama zatuma bashobora gukomeza kubaho babona amafaranga , kuba rero ubu abakerarugendo baragabanutse ndabasaba gukomeza guhura bagakora birinda Korona kuko ntibazakora ari uko korona yarangiye, ahubwo nibakore babibike bagurishe  bike bishoboka cyane ko n’abakerarugendo kuri ubu umubare ugenda wiyongera.”

Kugeza ubu amakoperative z’abagore zikora ubukorikori mu nkengero za Parike y’Ibirunga agera kuri 7 ariyo: Icyerekezo, Bambosa, Imbereheza, Igisubizo, Coopavu Mararo, Abadacogora, na Kora Ukire, aya makoperative yose akaba afite abanyamuryango basaga 400, aho bakora ibikorwa byibanda ku mibereho myiza,bakora ibikorwa by’ubukorikori bigurwa n’abakerarugendo.

 3,954 total views,  2 views today