Nyabihu: Karago ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage bavuga ko usibye irondo acibwa ibihumbi 10

 

Yanditswe  na Ngaboyabahizi Protais.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu, buranyomoza bamwe mu baturage bavuga ko iyo bakererewe irondo bacibwa amafaranga ibihumbi 10 ndetse bakanafungwa.

Bamwe mu baturage bo  mu murenge wa Karago bavuga ko amande bacibwa kubera gusiba no gukererwa irondo bibatera ubukene.

Mukantabana Anisia wo muri uyu murenge yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye aho abagabo bacu bacibwa amande y’ibihumbi 10, ubuyobozi bw’umurenge bukarenga bukamufunga iminsi ibiri, aya mafaranga hari bamwe bayabona babanje kujya  mu madeni , ubworero kuyishyura ukabanza ukagurisha itungo ryawe, ibi bidindiza iterambere ryacu,ntabwo twanze ko irondo ribaho kuko rituma umutekano wacu usigasirwa, ariko ubuyobozi bumenye ko budakwiye kuzamura ibihano”.

Mvunabandi Jean de Dieu ni umwe mu bagabo baciwe ayo mande yagize ati: “ Nkanjye ejo bundi nagiye mu isoko mu gutaha mbura imodoka ngera ku murenge nkerwe kuko ni ho twari twapanzwe irondo, nari nagiye mu gishwati, bahise bamfunga, bansha amande y’ibihumbi 10, ndetse ndanafungwa rwose ibi bintu bizadutera ubukene ndetse biduteranye n’abaturanyi, ikindi kudufunga ntabwo ari umuti”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago Kabalisa Salomon , ahakana yivuye inyuma iki kibazo , ndetse ashimangira ko kitigeze kibaho muri uriya murenge.

Yagize ati: “ Iki kibazo ni bwo bwambere  nkyumvise nta munsi n’umwe umuntu akererwa irondo ngo afungwe cyangwa acibwe amande, oya ntibibabo, muri Karago ababivuga ni uguharabika ubuyobozi no kugumura abaturage, gusa usibye irondo we amategeko avuga usibye irondo ntagaragaze impamvu,  acibwa ibihumbi 10, kandi ibi ntibikunze kubaho muri Karago”.

Kubeza ubu  mu murenge wa Karago aho irondo  ngo rishyiriweho umwete n’ingufu byatumye umutwe wiyitaga Abadida, igenda ucibwa intege, ku buryo  nta muturage ukigenda mu nzira akeka ko yakwamburwa utwe cyangwa se ngo agirirwe nabi.

 996 total views,  4 views today