Muhanga:Abaturage babangamiwe n’ubucukuzi bw’amabuye  y’agaciro bukorwa n’abitwa abahebyi n’abandi

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Abaturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko babangamiwe n’abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, babikora mu buryo butemewe n’amategeko, ibi  ngo akaba  ari kimwe  mu byangiza ibidukikije ndetse n’imyaka yabo.

Abavugwa cyane muri aka karere ni abitwa abahebyi, cyangwa abangogosi bishoramo rimwe na rimwe bikabagwira bakahasiga ubuzima, ari naho hashingiye icyifuzo cy’uko ikigo cya mine peterole na gazi cyakwihutisha gutanga impushya ku bashoboye gucukura kinyamwuga.

Umwe mu baturage bomuri aka karere Ndagijmana Jean Bosco, avuga ko gucukura mu kajagari bibangiriza imyaka.

Yagize ati: “ Abacukura amabuye y’agaciro hano baratwangiriza cyane, ikindi ni uko batatwubaha, iyo umubajije impamvu acukura nta cyangombwa akubwira ko ujya kubaza abayobozibakuru ngo kuko barabizi, ugasanga mbese baturenze ku buryo batugenda hejuru, ubu urabina ko amazi amanuka mu myaka yacu, akatwangiriza ntawavuga , reba imigezi yose yaranduye kubera amazi ava muri ziriya mine, rwose Leta nihaguruke ikemure ikibazo  cy’abacukura amabuye y’agaciro babungabunge ibidukikije”.

Kuri iyi ngingo Kayiranga Innocent umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo n’ikigo cy’igihugu cya mine Peterole na gazi, aba bacukuzi bagenzurirwa ahafi hanashingiwe ku mabwiriza baba barahawe basaba impushya zo gucukura.

Yagize ati: “ Abacukura bafite ibyangombwa bafite amategeko abagenga  kandi bafite ibyo bubahiriza, abacukura rero bo batagira ibyangombwa babikora batubahiriza amategeko, ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ndetse n’ikigo gishinzwe ubucukuzi mu Rwanda, kugira ngo abo bose bakurikiranwe , ubukangurambaga bwarakozwe igisigaye ni uko bishyirwa mu bikorwa mu bikorwa abakora ubucukuzi nakwita ubwa magendu bagahanwa”.

Kayiranga Innocent Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu mirenge 11kuri 12 igize akarere ka Muhanga,hakaba habarurwa ikompanyi 17, zifite ibyangombwa mu gihe mu minsi yashize zageraga kuri 39 zaje kugabanuka rero bitewe ni uko harimo izari zitujuje ibyangobwa bisabwa mu bucukuzi.

 11,482 total views,  2 views today