Gasabo:Polisi y’u Rwanda yafatiye abantu mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo itangaza ko ku mugoroba wo ku wa  2 Nzeri,2020 ku bufatanye n’inzego z’ibanze  yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga.Aka kabari, kakaba kitwa Umunara gaherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango.

Aba bantu uko ari 19 bafashwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kubabona barimo kunywa inzoga. Ubusanzwe aka kabari nyirako yitwa  Urimubabo Innocent avuga ko yari amaze iminsi yaragahinduye resitora kuko yari abizi neza ko utubari tutemewe, aremera ko yarenze ku mabwiriza agenga amaresitora ahubwo ahahindura akabari bitemewe.

Yagize ati   “Nari maze iminsi narashyizeho ibyapa bigaragaza ko nshuruza resitora gusa, abantu bakaza bagafata icyo kurya n’ibinyobwa bidasembuye. Nimugoroba narenze ku mabwiriza ya Leta mpa abakiriya inzoga, abayobozi babafatiye mu cyuho barimo kuzinywa.”

Urimubabo akomeza avuga ko yemera amakosa yakoze ndetse akayasabira imbabazi anakangurira abaturage muri rusange ndetse n’abandi bacuruzi bakoresha amayeri nk’aye kubicikaho.

Yagize ati  “Nk’uko abayobozi bahora babidukangurira, iyo abantu bamaze gusinda batangira gusabana bakarenga ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, bakegerana bagakoranaho, intera hagati y’umuntu n’undi ntiyubahirizwe, amasaha yo kugera mu ngo zabo ntibayubahirize, uwari wambaye agapfukamunwa ntiyongere kukambara n’ibindi. Icyo nakangurira abacuruzi bagenzi banjye cyangwa n’abanyarwanda muri rusange ni uko icyorezo kikiriho kandi kirimo kwica abantu niyo mpamvu tugomba gukurikiza amabwiriza yose Leta itanga yo kukirinda.”

Karyango Ronard umwe mu  bafatiwe mu kabari ka Urimubabo yavuze ko yemera amakosa yakoze agasaba abantu kwirinda gucungana n’inzego z’umutekano ahubwo bakamenya ko aribo ubwabo bafite inshingano zo kurwanya Koronavirusi.

Yagize ati  “Ubu twaraye hano ijoro ryose kandi turi bucibwe n’amande kubera kutumvira amabwiriza ya Leta. Usibye n’ibyo kandi ntitwakagombye kubwirizwa kurinda ubuzima bwacu, buri muntu agomba kubigira ibye akubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Hano mpakuye isomo kandi ndarigeza no ku bandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi MusasangoheProvidence. Yavuze ko atari ubwa mbere Urimubabo afatirwa mu makosa yo gucuruza inzoga mucyo yise resitora ibihano bye birikuba kabiri, yavuze ko ku nshuro ya mbere yabanje kwihanangirizwariko ubu akabari ke karahita gafungwa hakurikizwe amabwiriza y’umujyi wa Kigali.

Yagize ati  “Uyu muntu aratanga amande yo kurenga ku mabwiriza ya Leta ariko si ibyo gusa iriya resitora ye turayifunga. Ni kunshuro ya kabiri yari afashwe ariko yanze gukosora, nabari bafatiwe mu kabari ke nabo baracibwa amande.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi yongeye gukangurira abaturage ko ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze hakajijwe ibikorwa byo kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.Yasabye abaturage kwirinda kuzafatirwa muri ayo makosa.

Aba baturage bafatiwe mu kabari bita Umunara banywa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye gukangurira abaturarwanda ko icyorezo kigihari kandi kirimo guhita ubuzima bw’abaturarwanda bityo bakaba bagomba kubahiriza ingamba zo kukirinda ariko uwo bizananira azajya agerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Yagize ati  “Abantu ntabwo bagomba gukerensa iki cyorezo ngo bibwire ko cyarangiye, ubu mu Rwanda kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 abandi barenga ibihumbi 2 bararwaye. Twagize igihe cyo kwigisha kandi tuzakomeza kwigisha ariko noneho abarenga ku mabwiriza batangiye kugerwaho n’ingaruka z’ako kanya. Baracibwa amande abafite utubari turafungwa.”

CP Kabera yakomeje avuga ko utubari tutemerewe gukora kandi ko amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 26 Kanama arasobanutse neza ko utubari tutemerwe gukora ndetse n’abafite resitora batemerewe kongera gutanga inzoga.

Umunara Bar ni yo abafashwe ku wa 2 Nzeri 2020, bafatiwemo banywa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Amabiwiriza y’umujyi wa Kigali No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 Mu mujyi wa Kigali  avuga ko nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri urugo uzafatwa yafunguye ahasanzwe akabari, akabari muri hoteli, akabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supamaketi, akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari azajya yishyura amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150,  gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu, akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-1.

Ni mugihe umuntu uzajya afatirwa muri ako kabari azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25. Anashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

 2,005 total views,  2 views today