Rubavu: Polisi y’u Rwanda yafatanye Hakizimana Innocent udupfunyika 1036 tw’urumogi agiye kuducuruza

 

 

Yashyizweho na Rwandayacu.com

Ku wa  15 Nyakanga, ahagana saa tanu z’ijoro, Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo witwa Hakizimana Innocent w’imyaka 37, afite udupfunyika 1036 tw’urumogi yari agiye kugurisha abakiriya be  mu Mudugudu w’ Ubucuruzi, Akagali ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Hakizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: ” Abaturage batuye mu Mudugudu w’ Ubucuruzi bahamagaye Polisi bayibwira ko babonye Hakizimana atwaye kuri moto urumogi kandi arushyiriye abakiriya be.
Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata mu minota mike yahise afatwa akimara kuva kuri moto uwari umutwaye abonye abapolisi yahise yiruka.”

SP Karekezi yashimye uruhare rw’abaturage mu guhashya abijandika mu biyobyabwenge cyane cyane ababicuruza, yihanangiriza abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kureka kubafasha mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

Hakizimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

 690 total views,  2 views today