Gicumbi: Hangijwe litiro 348 za kanyanga n’ibindi biyobyabwenge binyuranye

 

Yanditswe na Rwandayacu.

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze ku wa 4Kanama 2021 batwitse ibiyobyabwenge birimo litiro 348 za Kanyanga, udupfunyika tw’urumogi 1358, ibiro 5 by’ikiyobyabwenge cya Mayirungi n’ibiro 2 by’urumogi. Ibi biyobyabwenge byose byafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri Mutarama 2021  kugeza muri Nyakanga, byafatiwe mu Murenge wa Byumba mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gisanga  Ndahimana yashimiye abaturage ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge bafatanije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano.

Yagize at: “Turashimira abaturage bagira uruhare mu gufasha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo duhagarike abantu binjiza mu Rwanda ibi biyobyabwenge. Byose biva hanze y’u Rwanda kuko ababyinjiza bafatwa baturutse mu gihugu cya Uganda, turasaba abaturage gukomeza ubu bufatanye.”

SP Gisanga yakomeje agaragaza ko abenshi mu bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu baba biganjemo urubyiruko ruzwi ku izina ry’Abarembetsi. Yabasabye kubivamo bakitabira imishinga itandukanye Leta igenda ibashyiriraho ibateza imbere aho kwishora mu bikorwa byabafungisha cyangwa bakaba babura ubuzima.

Yagize ati “ Muri kano gace ko mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi haba urubyiruko ruzwi ku izina ry’abarembetsi. Nibo  bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Leta yashyizeho imishinga, twavuga iyo gukora  imihanda, gutera amashyamba n’ibyatsi mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) hari n’abandi bafatanyabikorwa bagenda bazana ibikorwa biteza imbere urubyiruko. Iyi mishinga yose abahabwamo akazi ba mbere ni ruriya rubyiruko kugira ngo ruve muri biriya bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage (Abarembetsi).”

Hamenywe ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yasabye abaturage gukomeza kugaragaza abakomeza kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Yabibukije ko  aribyo biteza umutekano mucye nko gukora ibyaha bitandukanye, gufungwa ndetse bamwe bakaba babiburiramo ubuzima kuko babyinjiza mu gihugu bitwikiriye ijoro.

Muri biriya biyobyabwenge byose byafashwe byafatiwemo abantu 28 bakorerwa amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha. Amadosiye 20 yarimo abantu bafatanwe kanyanga, abantu 7 bafatanwe urumogi undi umwe yafatanwe ikiyobyabwenge cya Mayirungi. Aba bose bakatiwe n’inkiko bahabwa ibihano bitandukanye ubu barimo kurangiza ibihano byabo muri gereza ya Miyove yo mu Karere ka Gicumbi.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 937 total views,  2 views today