Gakenke:Abakoresha ikiraro cya Cyangonga bavuga ko  kizashyira ubuzima bwabo mu kaga

 

Yashyizweho na Rwandayacu.com

 

Abaturage bakoresha ikiraro cya Cyangoga gihuza uturere twa Nyabihu na Gakenke, bavuga ko batewe impungenge n’iyangirika ry’iki kiraro cyatwawe n’imvura idasanzwe  yaguye mu mwaka wa 2023 muri Gicurasi.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke baganiriye n’Imvaho Nshya  bavuga ko iki kiraro cyibahuza n’abo mu karere ka Nyabihu, ariko kuri ubu ngo kwambuka yi ni ikibazo gikomeye cyane kuko bafite impungenge ko hari bamwe muri bo bazahaburira ubuzima nk’uko Mugabonake Egide abivuga

Yagize ati: “ Iki iraro uko ukibona dufite ubwoba ko kizadutwara abantu, cyarasenyutse bidufungira amayira mu buryo bwose nk’ubu  nta muntu wasura mugenzi we , twajyaga tujya guhahira muri Nyabihu n’abo bakaza kugura umusaruro wacu, ariko kuri ubu byarahagaze kuko ntiwabina aho unyuza umutwaro kuko ntaho, iki kiraro cysati cyubakishijwe ibiti , imvura ije iragitembana nk’uko yatwaye imyaka yacu, hashize amezi 9,imigenderanire yarahagaze burundu n’abambukira kuri kiriya giti ubonamo ni ukwiyahura”.

Ikibazo cyo kwambuka umugezi ahahoze ikiraro cya Cyangoga

Mukandengo Evangeline we avuga ko kuri bo hari bamwe bamaze kuba nk’ibiharamagara biyemeza kwambukira ku biti bibiri batambitsemo ngo kuko nta kundi babaho

Yagize ati: “Kuri ubu twamaze kuba nk’ibiharamagara none se ko hari bamwe bafite imitungo yabo muri Nyabihu akaba ari n’aho bagomba guhinga, ni ukwemera tukambukira kuri biriya biti kuko nta kundi twabigenza, ndabona nta yandi mahitamo , umugezi wa Mukungwa ni mugari iyo dutambitseho uduti imvura iratumanukana nibashobore batwubakire ikiraro cyo mu kirere ariko tubone uko twongera kugenderanira , cyangwa utu turere uko ari tubiri dushakire abaturage batwo ubwato”.

Kwambuka umugezi bakoresha ibiti

Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka  Gakenke na  bwo buvuga ko ari agateranzamba nk’uko Umuyobozi wako Mukandayisenga Vestine yabitangarije Imvaho Nshya

Yagize ati: “ Ikibazo cya kiriya kiraro cya Cyangoga turakizi urabona ko tugihuriyeho n’akarere ka Nyabihu, twarahasuye nk’uko turi abo muri utu turere dutandukanye nk’abayobozi tuganira uburyo cyakubakwa , ndetse n’impuguke mu by’ibiraro zarahasuye dutegereje igisubizo kizavamo, urabona ko nawe uriya mugezi ufite uburebure busaga metero ijana birasaba inyigo rero, hari abavuga ko hakwiye ikiraro cyo mu kirere na byo ni ukubanza kubikorera inyigo gusa tuziko kiriya kiraro kubera amazi menshi ya Mukungwa mu bihe by’imvura aba ari agateranzamba”.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko ku rwego rwo gukumira impfu za hato na hato basabye abaturage kutongera gukotesha iriya nzira yo mu mazi bambukira kuri biriya biti ngo kuko byatuma hari bamwe mu bahatakariza ubuzima.

Kubera impungenge z’amazi y’ahahoze ikiraro cya Cyangoga kuri ubu bamwe mu baturage bo muri Gakenke iyo bashaka kujya Nyabihu ngo bibasaba kuzenguruka bakanyura ku gice cya Ngororero, bakaba bizezwa ko mu minsi iri imbere bazongera inzira ikaba nyabagendwa.

Ivomo :Imvaho Nshya

 292 total views,  2 views today