Umuhinde yagaragayeho Coronavirus ageze mu Rwanda
Minisiteri y’ubuzima irasaba abanyarwanda bose gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, by’umwihariko gukaraba intoki, kwirinda inama zihuza abantu benshi no kumenyekanisha ibimenyetso byose kandi umuntu uramutse ahuye n’iki kibazo akaba yahamagara ku jrongo utishyurwa ariwo114.
Ibi Minisiteri y’ubuzima yabitangaje ubwo yasanganaga umuhinde indwara ya Coronavirus,wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye mu mugi wa Mumbai.
Minisiteri y’Ubuzima iragira iti: “ Uyu murwayi atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, akaba yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi, kugira ngo akurikiranwe by’umwihariko.”
Kuri ubu ngo Minisiteri y’Ubuzima ngo ikomeje gukurikirana ahantu hose uyu muntu basanganye Coronavirus yaba yarageze kugira ngo imenye neza niba nta bandi baba barandujwe n’uyu muhinde.
Kugeza ubu coronavirus imaze kugera mu bihugu bisaga 120 ku isi
708 total views, 2 views today