Nyabihu: Hategekimana amaze imyaka 7 asiragizwa n’Ubuyobozi ku cyangombwa cyo kujabura umucanga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Hategekimana Jean Claude ni umuturage wo mu murenge wa Shyira , avuga ko akarere ka Nyabihu kamurenganije kamwima icyangombwa cyo kujabura umucanga  mu mugezi wa Nyamutera uri mu murenge wa Shyira  hakaba hashize imyaka 7 asiragira ku cyangombwa.

Hategekimana yerekana isambu ye (foto Rwandayacu.com0

Hategekimana ni umwe mu bikorera ku giti cyabo bajabura umucanga, yashatse icyangombwa arananizwa kugeza ubwo Ubuyobozi bew’akarere ka Nyabihu ngo bwamusabye ko hari umuntu ugiye kuzahabwa icyangobwa cyo kujabura umucanga, aha rero ngo akaba agomba kuzaba akorera ku cyangombwa cye, uwo  muntu Ukomeye bivugwa ko ari mu nzego z’umutekano , kandi ngo  akaba abishyigikiwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse n’ushinze ubuhinzi mu Karere ka Nyabihu, kubera ko ahanini ngo baba bafitemo inyungu zihishe

Hategekimana yagize ati: “Mfite hano ubutaka bwanjye ngomba kujaburamo umucanga , ariko kujabura umucanga bisaba ibyangombwa , nanjye ni ko nabigenje, ariko nababajwe ni uko nasabye gukomeza igikorwa mazemo imyaka 15, najya kumva nkumva ngo haje umunyamafaranga bikiyongera ho no kuba ubutaka nkoreraho ari ubwanjye, nkibaza ngo mbese ko ubu butaka arinjye wabwiguriye mbufitiye icyangombwa kuki babuha abandi”.

Hategekimana avuga ubutaka ashaka kujaburamo umucanga ari ubwe abufitiye icyangombwa (foto rwandayacu.com)

Uyu mugabo avuga ko ananizwa cyane ngo kuko nta kuntu yakwaka icyangombwa imyaka 7, ariko ngo umukozi ushinze Mine Peteroli yavuze ko ngo nta mafaranga ahagije muri kiriya gikorwa

Hategekimana yagize ati: “Buriya Visi Meya  ushinzwe ubukungu ku karere ka Nyabihu  n’ushinzwe ubuhinzi , hari ukuntu bajya bihererana abantu bagamije kwikingira muri ubu bucukuzi bw’umucanga kuko akenshi usanga bafite uburyo bakora mu buryo budasobanutse bivuze ngo udafite uko uvugana n’izi nzego nta kundi wakora kandi nawe urabyumva ni gute imyaka 7 ishira ujya mu buyobozi ubaza ikibazo kimwe ntubone igisubizo”.

Hategekimana avuga ko ibintu byo kudahabwa icyangombwa byamuteye igihombo gikomeye cyane

Yagize ati: “Nawe urabyumva ntabwo mbayeho neza , reba inguzanyo ya banki, abana bagomba kubona ibibatunga haba mu rugo ndetse no ku ishuri, abantu bagera kuri 30 nahaga akazi ubu baricaye none se nkubwire ngo ndorohewe ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha bukampa icyangombwa  ngakomeza imirimo yanjye, kuko nararenganijwe nabuze uko mbigenza njye  rwose iki kibazo Nyakubahwa Meya wa Nyabihu ndamusabye nandenganure, kandi nibaPerezida yakumva ijwi ryanjye naturenganure”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ngo kuba badakura umucanga muri uriya mugezi ari bimwe mu bituma umucanga wuzura bikaba nanone bikurura isuri mu mirima y’abaturage.

Kugira ngo ubone icyemezo ugomba kuba wishyuye amafaranga ibihumbi Magana ane , umuntu ku giti cye, ku ikompanyi ngo wishyura ibihumbi Magana cyenda mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Muri  Nyakanga 2023 , iki kibazo Hategekimana   ngo yakijeje kuri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu igera ku isambu, ariko kugeza ubu nta gisubizo  ngo yari yabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Charlotte,  we avuga ko ikibazo cya Hategekimana akizi ko kirimo gushakirwa igisubizo akaba amusaba gutegereza kuko mu minsi mike kirabonerwa umuti

Yagize ati: “ Ikibazo turakizi hari Koperative arimo yasabye na Hategekimana yarasabye ubu rero kuri we ntabwo nzi ikibazo afite ariko ari muri Koperative nibona icyangombwa azakorana nayo, ibindi byo ku giti cye yasabye icyangombwa hari amategeko akurikizwa ;kandi kugeza ubu ibibazo birimo arabizi  yarabiganirijwe turamusaba gutegereza rero”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette (foto ububiko)

Hakizimana avuga ko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse n’umuyobozi w’ubuhinzi mu karere ka Nyabihu baramutse bemeje ko ahabwa icyangombwa cyo kujabura umucanga bwacya yagihawe.

Hategekimana yatangiye gusaba icyangombwa ku wa 07/11/2016 Yongera kwibutsa mu ibaruwa yo ku wa 10/07/2023 yandikira akarere kugeza ubu ariko nta gisubizo arabona ngo akaba abisangamo akarengane ndetse n’ikindi kibyihishe inyuma kuko byagiye bigaragara ko muri aka karere hari bamwe mu bayobozi baba bafite ibirombe ariko bakabishyira ku mazina y’abandi ari udukingirizo.

 

 

 

 

 

 

 566 total views,  4 views today