Musanze: Umukecuru Nyantore Aime ku myaka 50 y’amavuko yasezeranye n’umusore w’imyaka 29


 

Yashyizweho na Rwandayacu.com

Inkuru www.rwandayacu.com ikesha isonganews.com  ivuga ko byari agahinda kenshi, ishavu n’akababaro ubwo Nyantore Aimée w’imyaka 50 utuye mu gihugu cy’Ubwongereza   yasezeranaga imbere y’amategeko n’umusore Semahoro Patrick w’imyaka 29 . umuryango wa Semahoro wari mu gahinda gakomeye kubera ko uyu musotre yasezeranye n’umugore ugeze mu za bukuru ndetse udashobora kuzibaruka cyane ko imyaka yo kubyara yarangiye.

Ni umuhango wabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki, Ntambara Allan,  abaherekeje abageni ndetse na bamwe mu baturage b’umurenge wa Gashaki bari baje gusaba serivisi zitandukanye ku murenge.

Umunyamakuru wa Isonganews.com  Setora Janvier  akimara kumenya iby’iyi nkuru, yanyarukiye ku murenge wa Gashaki ariko ntiyabasha guhabwa imvamutima za Semahoro Patrick n’uwo bikundaniye Nyantore Aimée kuko birinze kugira icyo batangariza umunyamakuru. Gusa,  umubyeyi wa Semahoro Patrick witwa Mukubano Charles Kubwayo yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma y’uko atambamiye iryo sezerano ariko bikarangira badahaye agaciro ubwo butambame bwe.

Yagize ati ” Si nishimiye icyemezo cyafashwe cyo gusezeranya umwana wanjye w’imyaka 29 n’umupfakazi w’imyaka 50 kandi natambamiye uwo muhango nk’umubyeyi w’umwana wanjye ariko ubuyobozi ntibubihe agaciro. Ibi byanyeretse umuco mubi wa ruswa ukunze kuvugwa mu nzego z’ibanze

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko impamvu atishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge ahubwo akabihuza na ruswa.

Yagize ati: “ Hariho itegeko rigenga abantu n’umuryango n’uburyo imihango y’ishyingirwa ikorwa ariko harimo byinshi birengagije ahubwo bagakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite. Icya mbere basezeranije abantu batavuze ibisekuru byabo ngo harebwe niba batahurira ku gisanira cya karindwi, ntibubahirije ihame ryo gusezeranya abageni hashingiwe kuri umwe muri bo utuye cyangwa ukomoka mu murenge wa Gashaki ndetse  ntibanubahirije ibyo umuco nyarwanda uteganya mbere yo gusezeranya abakundana, birimo n’ubwumvikane bw’imiryango yombi ( Ushyingira n’ushyingirwa). Sinari ngamije kwica ubukwe bwabo ahubwo nk’umubyeyi nari ngamije ko bumva gutambama kwanjye noneho isezerano rigakorwa nyuma yo kubahiriza icyo amategeko ateganya; ari nayo mpamvu nsaba ko iryo sezerano ritahabwa agaciro cyangwa se abakandagiye itegeko bakabibazwa.”

Nyantore bigaragara ko ageze mu za bukuru  (foto Setora Janvier).

Ababikurikiranira hafi basanga ibi nabyo byaba ari icuruzwa ry’abantu mu buryo bw’;ihishe bashingiye ko umusore w’imyaka 29, agiye gushyingirwa n’umubyeyi ungana na nyina nk’uko umwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza abivuga

Yagize ati: “Tumaze iminsi RIB itwigisha icuruzwa ry’abantu ariko hari n’ubucuruzi usanga budasobanutse, ni gute umuntu asezerana n’umukecuru w’imyaka 50, noneho akamwizeza kumujyana mu mahanga, buriya uriya muhungu ni uwo gusabirwa,aba ni ba bandi bagera mu mahanga abagore bakabakoesha ibyo bashaka byabananira bakabata hanze, ugasanga Leta y’u Rwanda igorwa no kumucyura, uyu mugore ahubwo amahirwe ni uko mu Bwongereza hari Amasade y’u Rwanda reka tubyitege, ariko abasore bacu basigaye bakunda kashi bagakabya , umuntu azana                  umugore ngo  bungure umuryango kandi bidashobotse mu gihe bashyingiranwe bari mu kigero kimwe nta kwicuza kubaho”

Ese amategeko y’ishyingirwa  ateganya iki?

Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo, iya 166, 167 zigira ziti ” Ingingo ya 166: Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo niko konyine kwemewe n’itegeko.

Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.

Abanyarwanda baba mu mahanga bandikishiriza kandi bagashyingirirwa mu biro by’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Ingingo ya 167: Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:

1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo

2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo.

Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki Ntambara Alan

Kuri izi mvururu zabereye imbere yabo we  avuga ko nta burenganzira afite bwo gutanga amakuru.

Yagize ati ” Nta burenganzira bwo gutanga amakuru mfite ahubwo mwabaza umuyobozi w’akarere kuko ubwo twari mu itorero Isonga, batubujije kuzongera gutanga amakuru.”

N’ubwo hari benshi batashimishijwe n’ishyingiranwa rya Aimée Nyantore na Semahoro Patrick Ku ruhande rw’umuhungu], abo ku ruhande rw’umukobwa bo babyiniraga ku rukoma nyuma yo gusezerana kubana akaramata mu  ivangamutungo rusange.

 

 

 830 total views,  2 views today