Perezida Kagame yasubije Gatabazi ku mirimo ye yo kuyobora intara y’Amajyaruguru

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney  ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nyuma y’igihe kirenga ukwezi ahagaritswe kuri izo nshingano hamwe na Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Gatabazi na mugenzi we Gasana bahagaritswe tariki ya 25 Gicurasi 2020, bivugwa ko barimo gukorwaho iperereza kubera ibyo bagomba kubazwa bari bakurikiranyweho.

Uyu munsi ni bwo itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Guverineri Gatabazi yasubijwe mu nshingano mu gihe Gasana yasimbujwe Madamu Kayitesi Alice ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amjyepfo

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney ayoboye Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba yarabaye Guverineri avuye mu Nteko Ishinga Amategeko yari amazemo imyaka 14 ari Umudepite.

Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wayoboye Amajyaruguru mu gihe cy’amezi ikenda, na we akaba yari yasimbuye Nyakwigendera Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana, wayoboye iyo Ntara guhera mu 2009 kugeza mu 2016.

 

 983 total views,  2 views today