Nyabihu: Ababyeyi barasabwa gushishikariza abana b’abakobwa amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga

Ubwo hatangiraga amahugurwa azamara icyumweru abera mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy riri mu Karere ka Nyabihu , akaba agamije  kurushaho gukomeza gushishikariza abakobwa n’abagore kurushaho gukomeza kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare, abanyeshuri 108 n’abarimu barenga 20 baturuka mu bigo by’amashuri 27 byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba; Dr Mary Nyasimi, umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, umuco n’ikoranabuhanga, (UNESCO), muri Kenya  yasabya ababyeyi kubera urumuri abana babo b’abakobwa babashishikariza kwiga ayo masomo kuko bagaragaje ko babishoboye.

Yagize ati” Dushishikariza abakobwa n’abagore gukurikira ayo masomo kuko tutabikoze Afurika yazakomeza gusubira inyuma, abagore n’abakobwa bakomeje gusigazwa inyuma kandi iyo urebye usanga nabo bashoboye. Ababyeyi nabo bakwiye gukangurira abo baba gushishikarira kuyiga aho kubaca intege kuko barabishoboye.”

Bamwe mu bakobwa bari muri aya mahugurwa barasabwa kudaherwanwa n’amateka ngo bumve ko imibare na siyanse ari iby’abahungu gusa, aha niho bamwe muri bahera bavuga ko kwitabirira amasiyanse ari ingirakamaro cyane cyane ko bafite abo bareberaho nk’uko Rwemera Karabo Vanessa, yabibwiye www.rwandayacu.com

Yagize ati: “ Tugomba gutekereza biruseho ntiduheranwe n’amateka yadukandamizaga kuko nta bwenge bwaremewe umuhungu butahawe n’umukobwa, aba batubanjirije babaye ba dogiteri natwe tugomba kuzabigeraho kuko Igihugu cyatanze ayo mahirwe.”

Rumanzi  Gaju Alda we avuga ko guhura kwabo nk’abana b’abakobwa bituma basangira ubumenyi, bakarushaho gukora cyane bagamije kuzamura ubumenyi

Yagize ati“Iyo duhuye n’aba bayize biradufasha cyane. siyansi twiga izamfasha guhuza ibyo twize n’ibikenewe mu buzima busanzwe duhange ibishya kandi tuzane n’ibisubizo bizaba bikenewe kuko aho Isi igeze isaba ubumenyi n’ikoranabuhanga bihambaye kandi umuhungu n’umukobwa bashoboye kimwe, ni ahacu rero ho kubyerekana.”

Rumanzi  Gaju Alda, umwe mu bakobwa bari guhabwa amahugurwa (foto rwandayacu.com)

Ni  Muri amahugurwa yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’ikoranabuhanga, UNESCO, ifatanyije na Scientific Technology Engineering Mathematics, STEM, Rwanda Association for Women in Science and Engineering,RAWISE, aho abahanga mubya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare biganjemo abagore bize ayo masomo bakagera kure bafatanya mu gusangira amakuru ubumenyi bugamije gufasha abakiri bato.

Umukozi wa   komisiyo y’igihugu ikorana  UNESCO Mvunabandi Domonic, ushinzwe ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda, avuga ko ariya mahugurwa agamije kwegereza ikoranabuhanga n’uburyo rigenda rihinduka

Yagize ati: “ Abana b’abakobwa bari hano ni abo ku bigo by’ikitegererezon   masiyanse, bo mwaka wa kabiri, uwa kane n’uwa gatano bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru, aha ni ho twahereye ariko azakomeza no mu zindi Ntara, aya mahugurwa rero abafasha kumva neza ubumenyi n’ikoranabuhanga bushingiye ku masiyanse,ubu rero tugamije ku bakundisha ayo masomo kuko hari ubwo usanga hari abumva ko amasiyanse akomeye kuyiga,turabasaba rero gutinyuka ariya masomo y’imibare, ariko cyane nkatwe ababyeyi tukabigiramo uruhare abana bagakunda amasiyanse kuko isi yubakiye ku mibare na siyanse”.

Umukozi wa   komisiyo y’igihugu ikorana  UNESCO Mvunabandi Domonic(foto rwandayacu.com)

Kugeza ubu abamaze guhabwa  amahugurwa  nk’aya uhereye mu 2018, bagera kuri 600, bamaze guhugurwa kandi ngo bigenda bitanga umusaruro mwiza mu bumenyi n’ikoranabuhanga ku bana b’abakobwa kuko ngo bibongerara ingufu mu gukunda amasiyanse no kuyakundisha abandi.

 564 total views,  2 views today