Musanze: Umukecuru Mukarugambwa ashimira Paul Kagame watoje urubyiruko gukunda abanyarwanda

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubwo Ubuyobozi  bw’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro   IPRC(Integrated Polytechinic Regional)  Musanze, bwashyikirizaga Umukecuru Mukarugambwa utuye mu dugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza, avuga ko ashimira Kagame watoje abanyarwanda gukundana urubyiruko muri rusange.

Mukarugambwa uyu wahawe inzu avuga ko yibohoye ubukene n’imibereho mibi, maze avuga ashimira Paul Kagame.

Yagize ati: “ Ndashimira Paul Kagame, we watoje urubyiruko kumva ko abatishoboye cyane nka twe abageze mu zabukuru, ubundi mu bihe byacu urubyiruko ntirwakoraga nk;’ibi ngo rutange umusanzu wo kubakira umunyarwanda, Kagame ankuye mu mbeho, nararaga ndwana n’ubucurama cyane ko nturiye ikivumo, nakingisha amabuye na bwo ku nzugi zidashobotse, umunsi umwe ingunzu yaraduteye dukizwa n’Imana, iyo imvura yagwa abaturanyi banjye barahangayikaga, iyi nzu niyemeje kuyifata neza”.

Mukarugambwa avuga ko azagira amasaziro meza

Uyu muryango ugizwe n’abantu batanu ngo bamwe bageze ubwo bahunga icyo bitaga kiramujyanye nk’uko Mukamwezi Denise yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Tubonye iyi nzu bitugoye, ntabwo nari nzi ko twabona inzu nk’iyi iteye amarangi, irimo sima n’igisenge kiza gutya, rwose nta bushobozi bwo kwiyubakira twari dufite , byageze ubwo nyine bamwe bahunga iyi nzu, kugira ngo itabagwaho, rwose Perezida wacu yarakoze cyane, akomeje kubutubohora aduhaye aho kuba heza”.

Mukarugambwa yishimiye inzu yahawe

Kalibusana n’umwe mu baturanyi b’uyu mukecuru Mukarugambwa, avuga ko cyari ikibazo gikomeye ku baturag bo muri Susa, ku bijyanye n’umutekano

Yagize ati: “ Rwose Perezida Kagame abinyujije muriIPRC Musanze kubera umuco mwiza yabatoje   arakoze cyane, uriya mukecuru aturanye n’ikivumo kibamo ubucurama , uzi kandi ko bavuga ko bwanduza indwara zinyuranye, yararaga arwana na bwo, ikindi mu bihe by’imvura twagiraga impungenge ko tuzasanga inzu yamugwiriye, na twe nta bushobozi twari dufite ngo tumwubakire, ariko ubuyobozi bwacu burabikoze, turishimye natwe tugiye kujya dusinzira twizeye ko mukecuru ari mu mahoro”.

Abayisenga Emmile uyobora IPRC Musanze, yavuze ko amafaranga bakoresheje mu kubakira uriya mukecuru bayakuye mu bwitange, binyuze mu buryo bw’ikimina.

Yagize ati: “ Kuba njye ndi muri njyanama y’akarere ka Musanze , ni bimwe mu bituma menya imibereho , ubuzima by’abaturage b’akarere ka Musanze, nkimara kjubina ko uyu mukecuru, adafite aho kuba  nabiganirije bagenzi banjye dukorana , maze binyuze mu kimina duhuriraho nk’abakozi ba IPRC, dukusanya agera kuri miliyoni 5, twubakira uyu mubyeyi ndetse tumuhaye ibikoresho byo mu nzu n’ibiribwa, kandi uyu mucotuwukomora ku miyoborere myiza twigishijwe na Perezida wacu Kagame Paul, aha na twe iyo dukoze ibi tuba tumutera ingabo mu bitugu mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu”.

Abayisenga Emile Umuyobozi wa IPRC Musanze

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Janine, avuga ibikorwa nk’ibi biza byunganira akarere mu kwesa imihigo, maze asaba abahabwa ibikorwa remezo nk’ibi kujya babyitaho cyane.

Yagize ati:“Ndashimira IPRC Musanze, nk’umufatanyabikorwa,  ibi kandi bishimangira ikifuzo cya Perezida wa Repubulika aho yifuza ko buri munyarwanda abaho neza, ndongera nshimire abakozi rwose ba IPRC bakusanije umusanzu wabo bakubakira uyu mubyeyi,hari abandi bake na bo bafite ibibazo byo kuba bafite aho kuba hadakwiye tuzakomeza kugenda tubageraho, abafatanyabikorwa ni ingenzi badufasha mu kwesa imihigo”.

Inzu Mukarugambwa yahozemo yari igiye kumugwaho IPRC Musanze irahagoboka

 1,911 total views,  6 views today