Musanze: Inzira iracyari ndende kugira ngo umuturage yirinde Covidi-19

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Iyo ugenda mu mirenge ya Musanze, aho bakunze kwita mu giturage muri ibi bihe Covidi-19 irimo guca ibintu ku isi, usanga abaturage bakicara ku ntebe imwe begeranye mbese nta guhana intera;basangirira ku muheha umwe, nta dupfukamunwa, ibi buntu bikaba bizatuma iki cyorezo umunsi cyageze muri biriya bice kihuta, kuko hari abafite imyumvire ko kiba mu migi gusa.

Henshi Rwandayacu.Com yanyuze mu mirenge yo  muri Musanze hari abaturagebakiramukanya bahoberana, abandi mu tubari basangirira ku bikombe n’umuheha, nko mu murenge wa Musanze, mu kagari ka Rwambogo muri santere y’ubucuruzi ya Garuka, ngo Covidi -19 ni indwara yo mu mugi nk’uko umwe muri bo yabivuze.

Yagize ati: “ Twebwe hani ntabwo Covidi-19 iduteye ubwoba kuko tuzi neza ko ituruka za Kigali no mu bindi bihugu byo hanze,kandi twebwe ntabwo tujya tuva aha muri Garuka, ntabwo rero byatuma ntasuhuza umuvandimwe muhobeye mu gihe ntamuheruka, kuba dusangirira ku muheha cyangwa se igikombe kimwe ni uko twese tuba tuziranye, ikindi nta muntu hano twari twumva ko arwaye Korona, tubyumva dutyo ahubwo kugendagenda nkamwe muba mwaje hano ni mwe mwazayituzanira muvuye mugi”.

Iyi foto yerekana uburyo muri iyi minsi abaturage bo muri Musanze basangira muri ibi bihe Covidi-19 igenda ikaza umurego

Mu murenge wa Muko ho ngo agapfukamunwa gatuma badahumeka neza kandi ngo bakwiye kukambara mu gihe bagiye mu mugi nk’uko uyu Mukandayisenga Eeryne, (Wahinduriwe amazina ye kubera umutekano)yabibwiye Umunyamakuru wa Rwandayacu.Com.

Yagize ati: “ Ubundi rwose abapolisi na bariya basore , kimwe n’abarezi badutangirira mu nzira iyo tutambaye udupfukamunwa ntabwo twatwambara kuko usanga tutubangamiye guhumeka ni ikibazo gikomeye , kuva aho bavugiye korona twebwe kubera ko twibereye mu cyaro ntibitubuza kwinywera urwagwa rwacu ndetse tugakomeza gusabana mu buryo nk’ubusanzwe, ikindi ni uko iki cyorezo  mu cyaro kitarimo, ahubwo numva twakwigumira mu cyaro kuko ntituriyumvisha neza uburyo cyanduramo n’uburyo umuntu yakomeza kukirinda atazi aho gikomoka”.

Kuri iyi ngingo umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, ashishikariza abaturage gukomeza kwirinda Covidi-19 ngo kuko ari icyago kitagira uwo gisiga.

Yagize ati: “ Ingamba zarafashwe kuri abo bose bigize ba Ntibindeba bagakerensa amabwiriza yo kwirinda no gukumira Covidi-19, cyane nk’abo bagipima inzoga n’abandi bakora ibikorwa bituma iki cyorezo  gikomeza gukwirakwirakwira, gusa nanone tuzakomeza gukora ubukamburambaga ndetse n’ingamba kukutubahiriza amabwiriza yo kurinda no gukumira Covidi-19 zishyirwe mu bikorwa bahanwe”.

Kugeza ubu mu Rwanda abasaga 400 banduye Covid-19, abasaga 200 baravuwe barakira, abagera kuri 2 iki cyorezo cyarabahitanye.

 1,357 total views,  2 views today