Muri Siporo rusange abaturage basabwe kwirinda covidi-19

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa 20 Nzeri 2020;abatuye mu Mujyi wa Kigali baramukiye muri siporo rusange imenyerewe ku izina rya “Car Free Day”, kikaba ari igikorwa gisubukuwe nyuma y’amezi agera kuri atandatu gisubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuri iki cyumweru, iyo siporo yari yiteguwe mu bryo budasanzwe ndetse abayitabiriye bose bagombaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Mu bayobozi bifatanyije n’abaturage harimo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudende Rubingisa ndetse n’abandi.
Abitabiriye siporo ya uyu munsi, bagiriwe inama yo kudakorera siporo mu matsinda (ibikundi) mu kwirinda ko haba hari uwanduye icyorezo cya Koronavirusi akagikwirakwiza, siporo irimo gukorwa buri muntu ku giti ke abantu basabwa guhana intera ihagije.
Banibukijwe ko siporo ari nziza ku buzima bw’umuntu kuko ifasha guhangana n’indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije n’izindi. Car Free Day ngo ni amahirwe ya siporo igenewe buri wese igamije guharanira ubuzima bwiza.

Imihanda yafunzwe ikaba itemerewe kunyuramo imodoka kuva saa moya kugeza saa yine, haarimo uwa uwo mu Mujyi-Peyaje-Kimihurura-Sitade Amahoro, uwa Kabuga ka Nyarutarama ugana ULK ndetse n’umuhanda mushya uturuka Karuruma ujya ULK.
Umuhanda Niboye-Kagarama unyura inyuma ya IPRC Kicukiro ukagaruka muri IPRC na wowafunguriwe abakora siporo gusa, kimwe n’umuhanda uturuka Tapis Rouge i Nyamirambo ugana Nyabugogo ndetse n’uturuka Nyabugogo ugana kuri Maison de Jeunnes ku Kimisigara.
Polisi y’u Rwandayasabye a abaturage gukoresha indi mihanda bitewe n’aho bava cyangwa berekeza.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kandi, Polisi yaboneyeho no kongera kwibutsa ko ari inshingano za buri wese kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi.
Abaturage bitabiriye siporo rusange basabwe gusiga intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, kandi buri muntu akagomba gukora siporo ku giti ke.
Barasabwa kandi kwitwaza umuti usukura intoki wabugenewe, bakibuka ko agapfukamunwa kambarwa mbere na nyuma ya siporo n’igihe bibaye ngombwa.

 1,206 total views,  2 views today