Musanze:Amezi abaye ane Namahoro  agonzwe n’imodoka y’inzego z’umutekano atarabona ubutabera

Yanditswe na Nkindi Patric

Umuturage witwa Namahoro Joseph utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, akagali ka Ruhengeri, Umudugudu wa Burera uvuga ko yagonzwe n’imodoka ya gisirikare cy’u Rwanda ; mu mpanuka yabereye mu karere ka Musanze nyamara kugeza ubu akaba yaratereranywe ndetse akaba yarabuze n’uko yavurwa.

Uyu Namahoro avuga ko tariki ya 15 Gicurasi, 2022, ubwo yari  ahazwi nko kuri Karisimbi hafi y’ishuri rikuru rya INES – Ruhengeri yambukiranya umuhanda yaje kugongwa n’imodoka ifite ibirango by’imodoka y’igisirikare cy’u Rwanda, Plake  RDF 405 R.

Namahoro yagize  ati: “byari ku wa  15Gicurasi 2022 ndi ku Kimonyi, nari ndi kwambukiranya umuhanda n’amaguru kuko nari mvuye kugura isabune iyo modoka iba ingonze gutyo”.

Namahoro akomeza avuga ko nyuma yo kugongwa yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko asiga Police irimo gupima no gukora inshingano zayo. Avuga ko iyi mpanuka yamuteye ubumuga kuko igufwa ryo ku itako k’ukuguru kw’ibumoso  ryacitsemo kabiri, kuri ubu akaba atabasha kugenda cyangwa guhagarara kuko kuva yagezwa mu bitaro bya Ruhengeri ngo yaratereranywe ndetse ntiyabasha kuvurwa cyane cyane ko amafranga yasabwe n’ibitaro kugirango abagwe iri gufwa arenze kure ubushobozi bwe.

Yagize ati “Ibitaro bya ruhengeri byanciye amafaranga menshi kugirango mbagwe, byansabaga amafaranga arenga ibihumbi Magana ane, kandi mu by’ukuri ayo mafaranga ntaho njye nayakura pe

Kuri ubu uyu muturage avuga ko akomeje gusaba gufashwa kuvuzwa kubera ko ubwe nta mikoro afite kandi ko ubuzima bwe ndetse n’ubw’umuryango we bukomeje kujya mu kaga kubera ko ariwe wakoreraga umuryango we none akaba yaramugaye. Arasaba ko urwego rw’igisirikare cy’u Rwanda ari nabo ba nyir’imodoka RDF 405 R yamugonze rwamufasha kuvurwa bityo agasubira mu buzima yari asnzwe abamo.

Namahoro avuga ko yabuze ubutabera ndetse abura n’ubuvuzi aho akeneye kubagwa (foto Rwandayacu.com)

Ikinyamakuru Rwandayacu.com  cyavuganye n’umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Col. Ronard Rwivanga, ku murongo wa telephone atangaza ko dosiye y’iyo mpanuka ku modoka yabo itari yagezwa muri RDF kuri iyo mpamvu RDF ikaba nta kintu yakorera  uyu Namahoro Joseph.

Yagize ati: “Urumva niba impanuka yarabaye twe nka RDF tukaba tutarabona report ya Police ishami rya traffic, ahubwo mwabaza muri traffic hakamenyekana ibyavuye muri raporo bakoze”.

Ikinyamakuru Rwandayacu.com cyashatse kumenya icyo inzego z’umutekano wo mu uhanda zibivugaho maze  SSP René Irere umuvugizi wa Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda

Atangaza ko kuri we  bitumvikana ukuntu dosiye  nk’iriya yaba itararangira gukorwa ariko asezeranya ko  agiye  gukurikirana iki kibazo  bidatsinze ndetse harebwe n’ibisabwa kugirango uyu muturage akurikirane impanuka yakoze biraza kuba byuzuye.

Yagize ati: “ ntabwo ubu ndi kumva impamvu iyo dosiye  yaba yaratinze bigeze aho, ubu hari gushira hafi amezi ane. so, tugiye kubikurikirana neza vuba aha uwo muturage arabona uburenganzira bwe kuri dossier ye.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru dossier yakozwe ku mpanuka yabaye ku wa  15 Gicurasi  2022 ikozwe n’imodoka ya RDF 405R yagonze uyu Namahoro  Joseph yari itararangira gukorwa.

 

 1,054 total views,  2 views today