Musanze:Muzagende murata ubumenyi mureke impapuro.Padiri Dr. Hagenimana

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo abanyeshuri basaga 60;basozaga amahugurwa y’amezi 6 ku bijyanye n’ikoranabuhanga, Padiri Dr. Hagenimana Fabien,Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, yasabye abarangije amahugurwa ku masomo y’ikoranabuhanga, kwirinda kumva ko bafite impamyabushobozi bigaragarira ku mpapuro ;ahubwo bajye bagenda bumva ko bafite ubumenyi, akaba aribwo bajyana ku isoko ry’umurimo.

Mu gikorwa cyo guha impamyabumenyi aba banyeshuri, Padiri Dr. Hagenimana Fabien, yabagaragarije ko iyo umuntu arangije amashuri yumva ko icyo yaharaniraga, ari urupapuro, nyamara yababwiye ko icyo bakwiye kwishimira cyane ari ubumenyi bakura mu mashuri, kuko aribwo buzagaragaza ko bize, kandi bikabaha umusaruro.

Yagize ati: “ Murangije amasomo arebana n’ikoranabuhanga, isi yose kandi ni ho yubakiye, murasabwa kuzagendana ubumenyi ku isoko ry’umurimo, kuruta uko mwajyana urupapuro rugaragaza ko mwize kandi ubumenyi ni cyo kintu k’ingenzi kigaraga koko ko mwize, kandi tubitezeho ko muzaba umusemburo w’aho muzaba muri hose igihe muzaba muri ku mirimo.Uru rupapuro muhawe ruhamya koko ko mwize ariko mwebwe muzajyane imitwe yanyu  yuzuye ubumenyi ku mirimo ”.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Dr.Hagenimana Fabien, asaba abarangiza amashuri kugaragaza ubumenyi kuruta uko bavuga ko bafite impamyabushobozi (foto Rwandayacu.com)

Padiri Dr.Hagenimana akomeza avuga ko buri wese akeneye umusaruro ukomoka mu ikoranabuhanga ku isi yose, bityo akaba ariho ahera asaba buri wese cyane urubyiruko gukomeza gushyira umwete ku birebana n’ikoranabuhanga kandi akaba ari hamwe mu hantu hatuma umuntu abona umurimo, yongera ho ko ngo n’urangije kaminuza ashobora kuza kuri INES Ruhengeri agahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye na INES Ruhengeri na Rwanda TVT Board, abarangije amasomo kuri ICT, bavuga ko hari ubumenyi bahungukiye kandi bagiye kuyabyaza umusaruro, nk’uko Mugabo Dominique, yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “Mu by’ukuri hano tuhavanye ubumenyi bwinshi kandi bwiza , ku buryo tugiye kuba abantu bakora za programme beza (gahunda), tugiye rero gushishikariza urubyiruko gukunda ikoranabuhanga, cyane ko ibintu byose muri iyi si ; kuri ubu bikenera ikoranabuhanga , haba mu buhinzi , ubucuruzi, amasomo n’ibindi byinshi, muri aya mahugurwa ni ho naboneye ko isi yubakiye ku ikoranabuhanga, ndashimira rero INES Ruhengeri na Rwanda TVT Board,bo batekereje ko urubyiruko dukwiye gukora amahugurwa y’igihe gito twiga umwuga kandi watunga umuntu mu buzima bwe bwose, ubu ngiye kwihangira umurimo mpereye ku masomo nabonye hano”.

Uwiringiyimana Patience, we avuga ko amahugurwa yabonye, yatumye akarishya ubumenyi bwe.

Yagize ati: “ Mu mahugurwa ku ikoranabuhanga, nabonye stage yamfashije ku buryo ndetse nabonye uko umuntu akora ubushabitsi, hari abibwira ko ikoranabuhanga risaba ibintu byinshi, kuko na telefone yawe wayibyaza umusaruro, ndasaba urubyiruko guhagurukira ikoranabuhanga bakaryiga kandi bakarishoramo imari, kuko ni ho isi  irimo kugana”

Abasoje amahurwa bavuga ko bagiye kwihangira umurimo (foto Rwandayacu.com).

Abahawe impamyabushobozi, bagera kuri 61, bakaba kandi aribo bambere bazihawe, ku bufatanye bwa INES Ruhengeri na Rwanda TVT Board, mu gihe cy’ayo mahugurwa cyose, abanyeshuri baracumbikirwaga ndetse bagahabwa amafunguro, ibintu byatumye bagera ku ntego bari biyemeje.

 1,626 total views,  2 views today