Musanze:Muko batujwe mu mazu atuzuye none agiye kubagawaho

 

Yanditswe na Editor

Abaturagebo mu mudugudu wa Karwabigwi mu murenge wa Muko  mu karere ka Musanze baravuga ko nyuma yo guhura n’ibiza bizejwe gufashwa kubakirwa amazu ariko ngo ayo bubakiwe bayahawe atuzuye none ngo agiye kubagwaho

Imiryango igera ku icumi y’abaturage batujwe muri uyu mudugudu wa Karwabigwi mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, bavuga ko basenyewe n’ibiza byatewe n’amazi aturuka mu birunga, hanyuma ngo ubuyobozi bubasezeranya ko buzabafasha bakubakirwa amazu yo guturamo ,ariko ngo kuri ubu batewe impungenge ni uko amazu bubakiwe bayatujwemo atuzuye none ngo akaba agiye kuzabagwaho doreko ngo benshi muri bo nta bushobozi bafite bwo kuyiyubakira,ahobasaba ubuyobozi kubagoboka muri ububuzima bubi babayemo

Nzagezahe Consolate ni umuturage watujwe muri uyu mudugudu yagize ati: “ ubu ntako tubayeho kuko amazu amwe yatangiye kudusenyukiraho   bamwe n’ubu mwakumva ngo bapfuye kubera ayo mazu yadusaziyeho;.icyo twakwifuza nibatugeze ku iterambere baduhe umudugudu w’imbonera nk’uko bari babidusezeranyije  n ‘ubwo umuntu yaca inshuro akayica abona aho ataha hameze neza”

Bamwe mu batujwe mu mazu atuzuye bo mu murenge wa Muko.

Undimuturage uhatuye witwa Ruhumuriza yagize ati:“imvura iri kugwa tukarara duhangayitse dufite ubwoba ko amazu yatugwaho  , tukaba dusabako ubuyobozi ko bwareba uko budufasha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Muko Rukira wa Muhizi,yagize ati: “  nk’uko dusanzwe dufasha abandi baturage,  ubu tugiye gukurikirana ikikibazo kugirango ubuzima n’imibereho y’aba baturage bidakomeza kujya mu kaga ariko kandi tuzabikora aba baturage na bo babigizemo uruhare bitewe n’ubushobozi bwaburi wese, aho na  bo bakwiye kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo”.

Aya mazu ni ubwo bayabamo kuri ubu ngo agenda asaza atuzuye.

Uretsekuba aba baturage bavuga ko amazu batujwemo agiye kubagwaho,ngo banahangayikishijwe no kuba mu myaka isaga icumi batujwe nta byangombwa by’ubutaka bafitiye ,ku buryo ngo iki na cyo ari ikibazo kibakomereye gusa ubuyobozi bw’uyumurenge wa Muko buvugako na cyo bugiye kugikurikirana.

 971 total views,  2 views today