Amajyaruguru: REG yahaye umuriro w’amashanyarazi imiryango igera ku bihumbi bibibiri

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Imiryango igera ku bihumbi bibiri ni yo yashyikirijwe umuriro w’amashanyarazi muri uku kwezi k’Ukwakira 2019, yo mu mirenge itandukanye mu turere twa Burera , Musanze na  Gakenke.Abayahawe bavuga ko aje kubahindurira ubuzima mu gihe REG yo ivuga ko n’abanyarwanda bashoboye ibivugira ko umushinga nk’uyu wadindijwe imyaka igera kuri ine na  rwiyemezamirimo SPENCON wataye imirimo.

Uwineza Alphonsine ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Gacaca, avuga ko umuriro uje gukomeza kumuteza imbere,

Yagize ati: “ Najyaga mu gikoni nkagenda nitwaje ka terefone rimwe na rimwe kakaba kagwa no mu nkono, mu mazi se ku mbabura , ugasanga ari ibintu byatumaga tubayeho nabi, ikindi murabona ko ndi umucuruzi nafungaga sakumi n’ebyiri z’umugoroba ubu byatumye nongera amasaha yo gukora , ubu nsezereye kugura peteroli, amabuye nakoreshaga mu isitimu na radiyo, bigiye gutuma nizigamira”.

Harerimana Callixte wo mu murenge wa Cyabingo akarere ka Gakenke we avuga ko amashanyarazi aje kugabanya ingorane nyinshi bahuraga na zo bagiye gushaka ibikoresho bikorwa binyuze ku muriro w’amashanyarazi.

Yagize ati: “ Twajyaga gusesha amasaka tugakora urugendo rurerure nk’ubu hari abana babibiri bapfuye bazize impanuka bagiye gusya kuri Gicuba, ubundi hari umunyozi na we wakoze impanuka yikoreye inzugi ava i Musanze, njye mbona aya mashanyarazi aje gukuraho urupfu ruterwa n’impanuka”.

Rukundo Jean Claude we ni umunyeshuri, avuga ko amashanyarazi aje kubavura indwara zituruka ku guhumeka imyuka ihumanya.

Ygize ati: “Rwose aya mashanyarazi aje kuturinda uburwayi nk’ubu mu bihe by’ibizamini wasangaga hafi ikigo cyose turwaye ibicurane kubera twacanaga peteroli na buji imyotsi ikatuzahaza, yemwe hari n’ubwo peteroli yaburaga tugacana imyase akaba ariyo twigiraho hakaba ubwo ibishirira biguye mu makayi yacu agashya, rwose aya mashanyarazi turayishimiye agiye kudukura mu buzima bubi, tuzasudira inzugo hano , ndetse tuzane na za mudasobwa kuri aya masantere y’ubucuruzi hano ducuruze internet”.

Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru Eng.Nzamurambaho Marcel, avuga ko kudindira imyaka ine yose abaturage bategereje, byaturutse kuri rwiyemezamirimo  SPENCON wananiwe kuzuza inshingano, ariko nanone agashimishwa ni uko binyuze muri REG, abanyarwanda babyikoreye.

Yagize ati: “ SPENCON yaraje bapiganira isoko bagaragaza ko bashoboye, bashinga amapoto barigendera ndetse baranabura, ariko icyo twishimira ni uko binyuze muri REG, abanyarwanda twabyikoreye none umuriro w’amashanyarazi ukaba wageze ku baturage , turabasaba rero kutareba umuriro gutyo gusa , ahubwo bawubyaze umusaruro , bihangira umurimo , ndetse bakabungabunga iyi miyoboro, birinda gukorana n’abo twita abahigi babatera ibihombo babaca amafaranga nyuma yo kubaha serivise, nongere mbibutse ko nta mukozi wa REG uca amafaranga umukiriya  ngo yamukoreye».

Umuyobozi wa REG mu ntara y’Amajyaruguru Nzaramba Marcel, asaba abahabwa umuriro kuwubyaza umusaruro

Biteganijwe ko mu  ntara y’Amajyaruguru, imiryango  ibihumbi icyenda izagezwaho ingufu z’amashanyarazi mu mwaka  2019/2020; igikorwa kizatwara agera  miliyali 6 z’amafaranga y’u Rwanda. U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo mu zigomba kuba zikoresha amashanyarazi yaba akomoka ku murongo mugari cyangwa izindi ngufu izo arizo zose; harimo n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Intara y’amajyaruguru kuri ubu imibare igaragaza ko 35% ari bo bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.

 1,075 total views,  4 views today