Musanze:Mu kigo Umuzabibu Mwiza haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ikigo Umuzabibu Mwiza giherereye mu Murenge wa Muhoza,akarere ka Musanze, Umudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri, kikaba cyarafunguye imiryango yacyo mu mwaka 2008, gifite intego yo kwita ku bantu bafite ibikomere byo mu mutima batewe na Jenoside, abapfakazi, imfubyi n’abandi batishoboye, ariko kuri ubu abakoreramo baravuga ko barambiwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu irimo gututumba kugeza n’ubwo inzego bireba zabyinjiyemo.

Umwe mu bakorera muri iki kigo Umuzabibu Mwiza yifuje ko amazina ye atatangazwa ku bw’umutekano we twamuhaye izina rya Manizabayo Emerita yavuje ko bibaje kuba mu myaka 29, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 iharitswe hakiri bamwe mu bagore bakora Mu Umuzabibu Mwiza bakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yagize ati: “Ubundi twinjiye mu kigo hano tuje gushaka amahoro yo mu mitima ndetse no kugira ngo twiteze imbere dukomereze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ariko biratubabaza iyo iyo nkatwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, tugitotezwa twahita ngo ntacyo dushoboye turi ba muvunajosi, nta bwenge  ntawaduha akazi ngo tugashobore rwose twifuza ko ubuyobozi iki kibazo bwagikurikirana, kuko hashize igihe iki kibazo kigaragaye, ariko abayobozi bacu ntacyo babivugaho kugera n’ubwo uwari umuyobozi Mfitumukiza Simon Pierre  abonye ari ikibazo gikomeye agahitamo kuvanamo ake karenge agasezera ku kazi, kandi ibyo byose mu myaka 2 ishize yarabireberaga akanuma”.

Undi mubyeyi nawe ukora Mu Umuzabibu Mwiza yavuze ko ababazwa ni uko abagakwiye kubasana imitima aribo babasenya

Yagize ati: “Hano ibintu ntabwo ari byiza cyane kuko hari ivangura ry’amoko kandi mu buryo imibanire atari myiza, harimo ingengabitekerezo kugeza n’ubwo hari abafashwe bagafungwa  bagahita bafungurwa na RIB, harimo n’abasamitima (abashinzwe kwita  ku bafite ihungabana) , ibi bintu rero niba Leta ubwayo itaje ngo ikurikirane iki,ibazo ikivuye mu mizi byazaba bibi mu minsi iri imbere”.

 

Abagore bakora mu Umuzabibu Mwiza bishimira ibikorwa byiza byawo ,ariko  bahangayikishijwe n’ingengabitekerezo irangwa muri kiriya kigo (foto rwandayacu.com).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, we avuga ko baganirije  abakozi kuri iyi ngingo, cyane ko bari babyumviseho

Yagize ati: “Ni ba icyo kibazo cy’ingengabitekerezo kiri mu kigo Umuzabibu Mwiza, nasaba ko abafite amakuru bayatanga ubundi ubutabera bugakora ibyo bushinzwe”.

Uyu mushinga watangiye mu 2008, Ugamije guteza imbere abagore batishoboye, kugeza ubu Umuzabibu Mwiza wahaye abagore imirimo basaga 200, aho batunganya ubwoya bw’intama babukoramo ubudodo na bwo batunganyamo imipira yo kwambara, imitako n’ibindi.

 673 total views,  2 views today