Musanze:Abasigajwe inyuma n’amateka baracyanywa amazi y’ibirohwa
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu kagari ka Mudende mu Murenge wa Shingiro w’akarere ka Musanze ; bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza mu mudugudu batujwemo ,kuri ubu bakaba bavoma amazi y’imvura yo mu kigega aturuka ku gisenge cy’ibiro by’akagari kabo iki kigega nacyo ngo bakaba bafite impungege ko bazakigwamo kuko bakivomamo banyuze hejuru, amazi yaba yashizemo bakajya kuvoma amazi y’ibirohwa aba yiretse mu bizenga biri hafi y’aho batuye. Ubuyobozi bw’umurenge wa shingiro buvuga ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo.
Aba baturage bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka baravuga ko Iki kigega bavomamo amazi kirarangaye hejuru ari naho banyura binjiramo bajya kuvoma mo amazi bifashisha mu buzima bwa buri munsi ayo mazi bavoma ngo akaba ari mabi cyane atujuje ubuziranenge kuko ngo amazemo igihe kirekire ikindi ngo bakaba bayavoma bayakandagiramo ibintu bavuga ko byongeramo imyanda ariko ngo kubera amaburakindi bagapfa kuyavoma
Mu kiganiro twagiranye na Bamwe mu batujwe muri uyu mudugu bagarutse kumbogamizi bahanganye nazo baterwa n’amazi mabi bavoma muri iki kigega ndetse n’impungenge baterwa no kuba iki kigega bavomamo kirangaye hejuru kuburyo ngo abana babo bashobora kuzakigwamo, nk’uko Kabare yabitangarije Rwandayacu.com
Yagize ati: “ Ikibazo cy’amazi kuri twe ni ingorabahizi, murabizi abasigajwe inyuma n’amateka kubina igiceri muri uru Rwanda ni intambara, tuvoma muri iki kigega cy’akagari ka Mudende, robine nazo zarapfuye badukorera urwego ngo tuje tujya kuvomamo dukoresheje utujerekani, ari abana n’abakuru dukandagiramo, ubuse urabona atari umwanda ukomeye n’inzoka twirwa twiroha, rwose badufashe tubone amazi y’isoko kuko amsazi y’imvura banatubwiye ko atera indwara, twakayatetse ariko ntidupfa kubona inkwi mu buryo bworoshye”.
Kabare avuga ko afite ikibazo ko abana babo bazagwa muri iki kigega (foto Rwandayacu.com)
Aba baturage kandi bavuga ko bafite impungenge ko umunsi umwe abana babo bazagwamo bagapfa, bakongeraho ko kuba nta mazi meza no kugira isuku ku bwabo ari ikibazo nk’uko Nyiransabimana Divine abivuga.
Yagize ati: “Ariya mazi rwose arimo umwanda mwinshi cyane , ariko ibyo twarabyihanganiye , impungenge ni uko kuri ubu abana bacu bahora barwaye inzoka , natwe duhorana ibicurane, kuba rero abana bacu na twe dukoresha amazi mabi, ntabwo byatuma tugira ubuzima bwiza, reba nk’aya mazi ndimo kogesha ibikoresho byo mu gikoni, urabona se wayakaraba? Ni ikibazo rwose njye mbona ahari twe baratwibagiwe mu baturage bakwiye amazi meza, ndasaba ko Leta yadutabara hato abana bacu batazamirira nkeri muri kiriya igega, kuko nta mutekano”.
Nyiransabimana asanga n’ubwo basukura ibikoresho byabo amazi aba yanduye(foto Rwandayacu.com).
Kuri iki kibazo Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Nteziryayo Justin yavuzeko hari gahunda yo kugeza amazi meza muri aka gace kugira ngo iyi miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka nayo ijye ikoresha amazi meza kandi iki kigega giteje aba baturage impungenge ko abana babo bazakigwamo nacyo ngo kikaba kigiye gusanwa
Yagize ati: “Dufite gahunda yo kugezayo amazi, ndetse hari n’imiyoboro yindi imaze kubakwa, turimo kuganira na WASAC, kugira ngo bafungure amavomo ari hafi yabo aho ngaho , abo basigajwe inyuma n’amateka nabo bazaboneraho, ikindi urabona ko kugira ngo babe bakemurirwa ibibazo bafite dukora raporo ijya ku karere na bo bagafashwa, kiriya kigega na cyo kizasanwa, kuko natwe tubona koko ko ari ikibazo, kuba banywa amazi mabi, gusa n’abasaba ko n’ariya mazi bafite bajya bayateka”.
Kugeza ubu mu mudugudu wa Mudende habarurwa imiryango 21 y’abasigajwe inyuma n’amateka igizwe n’abantu bagera kuri 75 ; batujwe muri aka gace nibo bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza.
Aba bana hatabayeho gutabara ikigega cy’amazi cyazabahitana (foto Rwandayacu.com).
1,391 total views, 4 views today