Musanze: Imyumvire iracyari hasi ku bijyanye no kwiga amashuri y’imyuga

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze, bavuga ko umwana ugiye kwiga mu mashuri y’imyuga abanta bushobozi bwo gukurikira andi masomo, bikaba ariyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi ibashyira muri ayo mashuri, ni Mu gihe ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya Tekinike imyuga n’ubumenyingiro, gisaba ababyeyi guhitiramo abana babo amashuri y’imyuga kugira ngo babashe kwiteza imbere bazamure n’igihugu.

Umwe mu babyeyi baganiriye na Rwandayacu.com atuye mu murenge wa Muhoza yagize ati “Njye rwose ntabwo umwana wanjye yajya kwiga imyuga, kwirirwa ahondagura amatafari n’amabuye, kwirirwa ku byuma bihinda umuriro amaso ye apfa ngo arasudira , oya!Umwana wanjye yaratsinze bamwohereza Iburasirazuba mu myuga mukurayo mujyana mu ishuri ryigenga ubu yiga Imibare n’ubugenge, aho azajya kuminuza natabona buruse nzamurihira ariko ntabwo namujyana kwiga imyuga, kuko burya abiga mu myuga aba ari abatsinzwe badashoboye ayandi masomo”.

Undi nawe yavuze ko impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga ariko bavayo bakabura akazi kandi ko uwashaka kwiga imyuga wese yabikora atagiye gukora ibyo kuri we yita guta igihe ngo ariga.

Yagize ati “Kwiga imyuga ukamara imyaka isaga ine, wiga gukata urwondo, ubuse ko mbona hari abakora ikiyede, nyuma y’ukwezi ntibaba ari abubatsi bakomeye? Ntabwo umwana wanjye rwose namwohereza mu myuga , ikindi ni uko  hari abavayo ntibabone akazi, ubundi yavayo agahembwa make y’insimburamubyizi ku muntu wabimenye yari umuyede, Leta nishoremo amafaranga ijye iduhera abana igishoro, kandi noneho bibe itegeko ntuhazagire uwongera gusudira kubaka ku itaje  aterekanye impamyabumenyi ko yabyize”.

Ababyeyi bamwe ntibavuga rumwe n’abagenzi babo bumva ko umwana ugiye mu mashuri y’imyuga aba yananiwe andi masomno cyangwa se ari umuswa.

Musabyemariya Agnes yagize ati “ Ababyeyi natwe dukwiye kuzamura imyumvire tukumva ko umwana ugiye muri TVT, atazigirira akamaro cyangwa se ngo akagirire igihugu, ntabwo aribyo, kuko umwana wanjye yize ibijyanye n’ubukanishi ntabyumva ariko kuri ubu yiga mu Buyapani, kandi muri kaminuza nziza y’ikoranabuhanga, ntabwo narekeye aho kuko n’umwana wanjye wundi yiga muri Musanze Polyitechinic, icyo nabonye cyo ni uko umwana wize umwuga abona akazi vuba kandi keza nifuza ko ndetse abana bacu bakwiga imyuga kuko nibwo buryo bwo kurwanya ubushomeri.”

Musabyemariya Agnes,Umwe mu babyeyi bumvise akamaro ko gushyira umwana mu mashuri y’imyuga(Foto Ngaboyabahizi Protais).

Umuyobozi Mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya Tekinike imyuga n’ubumenyingiro;Umukunzi Paul, avuga ko isi yose kuri ubu yubakiye ku ikoranabuhanga ari nayo mpamvu avuga ko Leta y’u Rwanda kuri ubu yashyize ingufu mu kwigisha abanyeshuri imyuga.

Ygize ati “Cyane cyane ko isi ya none n’ejo bitandukanye cyane , kuko ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi ngiro biganisha ku mwuga, ari imwe mu ntambwe izatuma abayize biteza imbere kandi n’igihugu cyacu muri rusange kigatera imbere, hari abibwira rero ko umwana wiga imyuga aba ari umuswa ku yandi masomo ;ntabwo ariko bimeze kuko abarangiza imyuga kuri ubu bajya no ku minuza yemwe muri za kaminuza mpuzamahanga, nta mpamvu rero yo kuvutsa umwana amahirwe yo kwiga umwuga, kuko kuri ubu ibihugu byateye imbere ku isi ni ibyo abenegihugu babyo bize imyuga na tekinike”.

Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya Tekinike imyuga n’ubumenyingiro  (Foto Ngaboyabahizi P)

Mu mpera z’umwaka wa 2021 hari ibigo by’amashuri byigisha imyuga mu Rwanda  bigera kuri 456,higamo abanyeshuri bagera ku  76.955, aho umubare munini bari abahungu kuri ubu harifuzwa ko  nibura 60% by’abanyeshuri bazakora ikizamini bo   mu kiciro rusange (Tron Commun) bazashyirwa mu mashuri y’imyuga, aha niho abayobozi mu nzego zose babishishikariza abaturage na  bo bakabishishikariza ababyeyi.

 955 total views,  2 views today