Minisitiri Bayisenge yagaragarije abana icyabafasha kugera ku nzozi zabo

Yashyizweho na Ngaboyabahizi Protais

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yaganirije abana abagaragariza icyabafasha kugera ku ndoto zabo no kubaka u Rwanda rwifuzwa.Yabasabye kwibaza uruhare bafite mu kurema u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza no gutangira gutekereza ku cyo bakunda gukora kurusha ibindi cyabafasha no gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda.

Yabigarutseho uyu munsi ku wa 20 Ugushyingo 2020,  mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana ibaye ku nshuro ya 15,  yabereye i Kigali mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ikaba yahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwana.

Minisitiri Prof. Bayisenge  yagize ati: “Bana bacu, uyu ni umwanya wo kugira ngo namwe ubwanyu mwibaze uruhare rwanyu mu kurema u Rwanda twifuza! Turabizi ko mugira indoto nyinshi ariko ni byiza ko mutangira kwibaza muti ese ni iki nkunda kwiga cyangwa gukora kurusha ikindi? Ni gute cyamfasha gukemura ibibazo mbona mu muryango nyarwanda […]. Kwibaza ibibazo nk’ibi bizagenda bibafasha kugera ku ndoto zanyu”.

Abanabavuga ko imiyoborere myiza yatumye bitinyuka bagatangira gutekereza cyane bakiri bato

Yakomeje  avuga ko  uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya iby’abana bagamije kugeraho  kandi ko bitashoboka ababyeyi n’ubuyobozi batabibafashijemo mu kubitaho no kubaha  ibyangombwa byose nkenerwa ndetse bakarindwa no guhohoterwa.

Ati: “Ni iby’agaciro kuri twe, kuba uyu munsi turi kumwe n’abana bahagarariye abandi mu Gihugu n’abandi barimo gukurikira ku buryo bw’ikoranabuhanga muri buri Ntara kugira ngo tuganire ku nsanganyamatsiko igira iti Ejo ni njye. Uyu kandi ni umwanya ukomeye wo kwishimira umwanya Ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buha umwana, uruhare n’ijwi mu bimukorerwa. Ni byinshi bimaze kugerwaho duhereye ku nzego zita ku bana, amategeko,…”

Minisitiri Prof. Bayisenge  yasabye inzego zitandukanye  n’abafatanyabikorwa gushyira ingufu mu kurinda abana no gushaka umuti urambye ku bibazo bikibabangamiye kugira ngo byizerwe ko ejo habo hazaba heza.

Ati: “Tuzirikane ko tutategura ejo hazaza tudashyize imbaraga mu mikurire y’abana, tudateza imbere uburenganzira bwabo cyangwa tutabaha urubuga rusesuye ngo bagire uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu cyacu. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’abana kuko Ejo ni bo”.

Yakomeje agira ati: “Nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito, gutegura umwana bitangira kare! Abahanga batubwira ko umwana ateganyirizwa ataravuka, ibi bijyana no kumwitegura mu buryo bw’urukundo, uburere n’igenamigambi”.

Akoyiremeye Elodie  Octavie  uhagarariye Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu yashimye Ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gushyigikira umwana kandi hari byinshi byakozwe mu kumerengera.

Ati: “Turashimira Ubuyobozi bwacu kuba bwaraduhaye uru rubuga. Ndahamagarira abana bagenzi banjye kudacikwa n’amahirwe yose bahura na yo, gukomeza kugira uruhare mu bidukorerwa no gutekereza kure kuko Ejo ni twe”.

Umunsi Mpuzamahanga w’umwana ufite insanganyamatsiko igira iti: “ Ejo ni njye”, yatoranyijwe mu rwego rwo gukomeza kubakira abana ubushobozi no gushishikariza buri wese kubashyigikira no kubafasha kugera ku ntego n’icyerekezo cyabo.

Inkuru dukesha Imvaho Nshya.

 2,503 total views,  2 views today