Rulindo :RPF Inkotanyi irasaba urubyiruko gushora imari ruhereye ku gishoro rushoboye kubona mu buryo bworoshye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

 Ubwo hasozwaga ku mugaragaro amahugurwa y’Urubyiruko rusaga ibihumbi bine rututse mu mirenge inyuranye y’akarere ka Rulindo, bari bamazemo igihe cy’amezi 3 bigishwa amahame ngengamyitwarire, indagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda yateguwe na FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara, Urubyiruko rwasabwe kubyaza umudaruro amasomo rwahawe ndetse rugashora imari mu buhinzi n’ubundi bushabitsi bahereye ku byo bafite.

Visi Chairperson wa RPF inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru akaba n’ Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Nirere Marie Gorette, yasabye abo bose bitabiriye amasomo mu gihe cy’amezi atatu kwiteza imbere bahereye kuri duke bafite

Yagize ati: “ Ndabasaba ko muba bandebereho muri byose, musakaza amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda, mbonereho no kubasaba kwiteza imbere mushora imari mu bushabitsi butabasaba igishoro kinini, kuko burya igishoro kinini ni umutwe wawe ugufasha gutekereza, by’umwihariko akarere Ka Rulindo FPR Inkotanyi, yaduhaye inzira nziza yo kwiteza imbere nk’aho ubu twamaze gutunganyirizwa ikibaya cya Muyanza, kandi gifite uburyo bwo kuvomerera, nimushore imari mu buhinzi n’ikoranabuhanga mwihangire umurimo muwuhe n’abandi”

Igitangazamakuru rwandayacu.com, cyashatse kumenya impamvu y’aya masomo n’akamaro kayo maze Nirere Marie Gorette, Visi Chairperson wa RPF avuga ko , agamije kugira ngo urubyiruko rusobanukiwe imigabo n’imigambi bya RPF inkotanyi, ndetse  rukwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza igamije guhanga udushya ikindi ni uburyo bwo kurumenyesha ibyiza by’igihugu ;FPR Inkotanyi kandi igamije kubongerera ikibatsi mu gukunda igihugu kugira ngo rutozwe kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza , ndtse no kuzayobora uyu muryango mu minsi iri imbere kuko harimo bamwe mu banyamuryango bagenda bagana izabukuru

Akomeza asaba urubyiruko kwigirira ikizere , rwitandukanye n’ibiyobyabwenge, kandi rukitoza  gufata inshingano zo kuyobora umuryango hakiri kare, urubyiruko rushishoza ku buryo buri wese yibaza aho urwo rubyiruko rwarerewe, rufite imico myiza.

Urubyiruko rwahuguwe na RPF Inkotanyi rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere n’amahoro (foto rwandayacu.com)

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye aya masomo mu gihe cy’amezi atatu bavuga ko basobanukiwe byinshi ku bijyanye n’umuryango RPF Inkotanyi nk’uko Maniriho Jean Paul yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “ Njye ndi umwana muto nasanze RPF Inkotanyi bayivuga nari mfite amatsiko yo kumenya ibyo ikora n’uburyo nzayinjiramo, byarashobotse rero binyuze mu miyoborere myiza y’igihugu nahawe amasomo ayimenyesha bituma yikunda, nigishijwe indangagaciro na kirazira by’umunyarwanda, namenye ko igihugu gifite urubyiruko rudatekereza neza kidashobora gutera imbere, ngiye rero gukomeza kuvuga ibyiza by’igihugu nihangira akazi ngaha n’abandi kandi mpangana n’abavuga nabi u Rwanda ariko mbikoze mu kinyabupfura ntagutukana”

Aya masomo ku rwego rw’intara yahawe urubyiruko rugera ku 4904, aha Rulindo ikaba yari ifitemo abagera ku 780, abitwaye neza mu masomo bagatsinda ibizamini bahawe , bose bahawe ibihembo bunyuranye , birimo amafaranga , amagare, telefone , mudasobwa n’ibindi.

 

 

 578 total views,  2 views today