Afurika y’Epfo: Coronavirus yatumye Perezida ahagarika ubucuruzi bw’inzoga buhagarikwa

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Igihugu cy’Afurika y’Epfo kubera ikibazo cya Corovirus, cyafashe ibyemezo bikaze mu kugikumira, ariko noneho hibandwa mu gukumira abakunda agatama, bahagarika ubucuruzi bw’inzoga

Ikindi kemezo ni uko abaturage bo muri iki gihugu bashyiriweho amasaha yo kuba baviriye mu mihanda ku mugoroba, no kwambara udupfukamunwa mu gihe cyose umuturage agiye hanze.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko kuba kugura no kugurisha inzoga bihagaritswe, bizavana igitutu ku nzego z’ubuzima.

Mu minsi ishize nabwo inzoga zari zabujijwe mu gihe cy’amezi atatu ariko ziza gukomorerwa. Kubuza icuruzwa ry’inzoga byari muri gahunda yo kugabanya umubare w’abakomereka n’abakora impanuka kubera gusinda, bagateza umuvundo mu bitaro.

Polisi n’izindi nzego zubahiriza amategeko zatangaje ko iryo buzwa ry’icuruzwa ry’inzoga ryafashije mu kugabanya ibyaha bikomoka ku businzi, nubwo abacuruza n’abenga inzoga bo batakaga ibihombo.

Aya mabwiriza mashya aje mu gihe ubwandu bwa Coronavirus muri icyo gihugu bumaze gusaga ibihumbi 260, ari nacyo gihugu kiza imbere mu kugira ubwandu bwinshi ku mugabane wa Afurika.

Abamaze guhitanwa na Coronavirus muri Afurika y’Epfo basaga 4000 ndetse Guverinoma ivuga ko bashobora kugera ku 50 000 mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida Ramaphosa yategetse ko igihugu kijya mu bihe bidasanzwe kugeza tariki 15 Kanama 2020.

 1,163 total views,  2 views today