Musanze: Abaturage barishimira icyumweru cyahariwe ibikorwa bya RIB

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Ubwo abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), baganirizaga abaturage bo mu karere ka Musanze , bavuze ko banejejwe n’uburyo iki kigo cyegereye abaturage, kikabafasha gukemura ibibazo bari bafite, ndetse bishimira n’inama bagiye bahabwa, ikindi ngo ni uko byatumye barushaho kumenya RIB no kuyikunda cyane ko bari bazi ko ifunga gusa.

Nyiraneza Aliane wo mu murenge wa Kinigi yagize ati: “ Ndashimira gahunda nziza yafashwe na RIB, twe twafataga RIB nk’ikigo kigamije gufunga abantu gusa, nyamara ahubwo ni urwego rufasha umuturage kugera k’u butabera, nka njye ikibazo nari mfite  kijyanye n’indera y’umwana nabyaranye n’umugabo kuko yanteye inda nkiri muto bangiriye inama ndetse bampa n’ubufasha ku buryo umwana agiye guhabwa ubutabera”.

Abaturage bashimangira ko kuba RIB yamanutse ikaza kubaganiriza ku  bikorwa byayo byatumye bagiye gukomeza kujya bayiha amakuru ndetse hakomeze kuba ubufatanye mu gutanga ubutabera nk’uko Nsabimana Eudes yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Njye nabonaga imodoka  ya RIB nkahita numva nyanze ,kubera ko nzi ko akamaro kayo ari ugufunga gusa , nyamara siko bimeze ahubwo nsanze igamije gutanga ubutabera, bigeze kuntumira kuri RIB ya Kinigi mpitamo kujya kwihisha nyamara bansabaga gutanga ubuhamya gusa, rwose ubu tugiye kujya dutanga amakurui ku karengane, ihohotera n’ibindi, mbese ubu tubaye inshuti za RIB mu bufatanye muri gahu dayo gutangaubutabera”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Axelle Kamanzi, yavuze ko nawe yishimiye ubukangurambaga bwa RIB ngo kuko hari aho bukura umuturage ku bijyanye n’imyumvire mu guharanira uburenganzira bwe.

Yagize ati: “ Ndashimira RIB yatwegereje serivise, iyini imwe muri gahunda ishimangira  zimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ivuga ko mbere na mbere umuturage ariwe mbere na mbere ku isonga, twashimishijwe ni uko yadufashije kubonera ib isubizo bimwe mu bibazo abaturage bafite, kandi muri rusange ibibazo byinshi byahawe ibisubizo kandi byiza , ibindi nabyo byahawe umurongo , buri wese yerekwa aho akwiye kujyana ikibazo ke, ndasaba rero abaturage bacu gukomeza kugirira ikizere ubuyobozi bwabo bahereye no kuri  RIB  yaje kubaganiriza ku bijyanye no kubona ubutabera”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi ashimira ibikorwa RIB igeza ku baturage (foto Rwandayacu.com)

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga no kumenyesha umuturage uburyo yahabwa ubutabera no guharanira uburenganzira bwe RIB, igihuriramo n’inzego zifite aho zihuriye no guha umuturage ubutabera harimo, Ubushinjacyaha, MAJ, imiryango itari iya Leta yita ku burenanzira bwa Muntu, Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi , gifite insanganyamatsi igira iti: “Guhabwa serivise inoze ni uburenganzira bwawe turwanye ruswa na karengane”

Umugenzuzi mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Modeste Mbabazi yasabye abaturage kwirinda gutanga ruswa no gukumira uwo ariwe wese wagerageza kuyitanga.

Yagize ati: “ Iki gikorwa kizamara ibyumweru bitanu kigamije  cyateguwe n’ubuyobozi bwa kigamije kugeza ku baturage serivise za RIB mu baturage, nk’uko insanganyamatsiko ibivuga Guhabwa serivise inoze ni uburenganzira bwawe turwanyeruswa na karengane”iyo umuturage asabwe ikintu kugira ngo ahabwe serivise ibyo byose ni ibintu biganisha kuri ruswa, namwe rero murasabwa kwamagana ruswa ndetse no mu nzira zose mukeka ko zanyuramo, uwatse ruswa ajye abitumenyesha, kuoo ntabwo twagera ku nshingano mutadufashije gukumira ibyaha nk’uko biri mu nshingano zaRIB, harimo gukumira ibyaha, kubitahura ,  no kubigenza ndabasaba rero ko muharanira uburenganzira bwanyu kandi mumenye ko nserivise muhabwa zidakwiye kuzamo ikiguzi”.

Umugenzuzi mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Modeste Mbabazi yasabye abaturage kwirinda gutanga ruswa no gukumira uwo ariwe wese wagerageza kuyitanga (foto Rwandayacu.com).

Abaturage bo muri Musanze bavuga ko Ibikorwa RIB irimo gukora byo kubegera ari imwe mu nzira yo gukomeza ubusabane n’abaturage.

 615 total views,  2 views today