Musanze:Ese abakora imibonanompuzabitsina bahuje ibitsina baba bakoze icyaha?

Yanditwe na Nkindi Patrick

Imibonano mpuzabitsina ni ingingo igaruka cyane ku bikorwa byo kwishimisha no kwishimirana. Ubutinganyi cyangwa se ukuryamana kw’abahuje ibitsina bamwe babyita “kirazira”, abandi bakabisobanura nko “kwishyira ukizana” mu mudeendezo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Iyo hashingiwe ku muco gakondo w’Abanyarwanda n’imyemerere y’amadini yemewe gukorera mu Rwanda biragoranye kumva igisobanuro cy’impamvu itera abahuje igitsina kuryamana.

Amateka agaragaza ko mbere y’ivuka rya Yezu cyangwa Yesu, mu bihugu nk’Ubushinwa, Ubuhinde, Misiri, Ubugereki n’Abaromani hagaragaragamo ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.

Ubushakashatsi bwo mu myaka 8.000 mbere ya Yesu, ari bwo abaryamana bahuje ibitsina ba mbere babayeho aho bivugwa ko badutse mu gace kitwa Zimbabwe y’ubu.

Ariko se ubutinyanyi cyangwa kuryamana kw’abahuje ibitsina guterwa niki?

Ikinyamakuru Rwandayacu.com kiganira na bamwe mu baryamana bahuje ibitsina bibumbiye mu itsinda ry’abagenerwabikorwa b’umushinga ANSP+ mu karere ka Musanze, bavuga ko kuba baryamana n’abo bahuje igitsina bituruka ku miterere yabo.

Umwe muri bo twise Davis (kubera impamvu z’umutekano we) yagize ati: “njyewe niko navutse. Navutse ndi umuhungu ariko nkura mfite imikurire ya gikobwa, nakuze nkunda imikino ya gikobwa, ndetse rwose no kuba nabona umukobwa nkamurarikira ntabwo bikunze kumbaho kuko nanjye mba niyumva nk’umukobwa

Mugenzi we nawe watwemereye ko aryamana n’abahungu bagenzi be twise Stanley (kubera impamvu z’umutekano we) yasobanuye ko kuva ku myaka umunani yajyaga yibaza impamvu ari umukobwa ariko akanyara nk’abahungu.

Mu magambo ye  aragira ati: “Kuva nkiri umwana w’imyaka umunani, nabaga nikira n’abandi bakobwa. Njye numva ndi umukobwa kuko n’icyo gihe najyaga nibaza impamvu abandi bakobwa batari kunyara bahagaze nkanjye. Nakuze numva rwose nanjye igihe kimwe kizagera nkagenda nkagura cotex. Hahahahah gusa icyo guhe naragitegereje ndakibura. Abavuga ko ubutinganyi ari ibyo twigira nta makuru bafite. Rwose niko twaremwe, niko turemetse.

Abahanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, bo babisobanura bate?

Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire, Dr Yubahwe Janvier, asobanura ko abahitamo ubutinganyi babyisangamo batazi ikibibatera. Ati “Umuntu yisanga amarangamutima ndetse n’amahitamo ye ku byerekeranye n’urukundo amuganisha ku muntu bahuje igitsina atazi impamvu ibimutera; kimwe nuko n’undi uteri umutinganyi ashobora kwisanga yakunze umukobwa w’igikara kurenza uw’inzobe, muremure cyangwa umugufi ariko atazi ikimutera ayo mahitamo.

Dr Yubahwe avuga ko ubushakashatsi ku nkomoko y’ubutinganyi butaragaragaza byimbitse impamvu itera ubutinganyi,

Ati “Igikekwa gishobora kuza imbere y’ibindi ni uko ubutinganyi bwaba ari urugendo rutangira umwana agisamwa, aho uturemangingo tumugize, ubwoko bw’imisemburo abona iturutse kuri nyina cyangwa imibereho ya nyina igihe atwite bishobora kumuganisha ku gukorana imibonano n’abo bahuje cyangwa badahuje igitsina mu gihe akuze

Inyigo zitandukanye zigaragaza ko umuhungu udafite mukuru we ashobora kuba umutinganyi ku kigero cya 2%, mu gihe ufite bakuru be bane we aba ashobora kwitwara atyo ku gipimo cya 6%. Ibyo bihanywa kandi n;inyandiko ya The Altantic yo ku wa 27 Mata 2016, yagaragaje ko ubutunganyi ari ikintu gisanzwe ndetse abantu bakur bari hagati ya 2% na 11% bagira ibyiyumvo by’ubutinganyi.

Ubutinganyi ni ubundi buryo bwo kwishimisha mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kandi nabwo bwanduriramo indwara zitandukanye kimwe n’imibonano ikorewe mu gitsina. Niyo mpamvu umuryango ANSP+ wiyemeje kuba hafi y’abakora umwuga w’uburaya ndetse n’aba baryamana bahuje ibitsina kugirango babahe amahugurwa n’ubundi buryo ndetse n’ubufasha mu kwirinda gukwirakwiza ubwandu bw’indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuza bitsina cyane cyane SIDA.

 808 total views,  2 views today