Musanze:Abarangiza kuri INES Ruhengeri bihangira umurimo bongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bikunze kuvugwa ko bamwe mu barangiza za Kaminuza n’amashuri makuru babura uburyo bwo kwihangira umurimo, nyamara abarangiza mu ishuri riukuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri ngo ntabwo ariko babibo, kuko biyemeje guhangana n’ibura ry’ibiribwa bongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ndetse bakanabihinga ku bwinshi.

Ndayisaba Kevin yarangije mu ishami ry’ikoranabuhanga mu binyabuzima kuri INES Ruhengeri ubu ni umuhinzi w’inyanya mu murenge wa Kimonyi  aho we na bagenzi be akuramo komfitire, avuga nyuma yo kurangiza kaminuza yahisemo kwihangira umurimo arwanya ibura ry’ibiribwa ndetse akanabyongera agaciro, asanga kuri we nta rwitwazo ko urangije wese yataka igishoro.

Yagize ati: “ Ubundi iyo umuntu arii ku ishuri akwiye gushaka ubumenyi ariko nanone azirikana ko atazategera abandi amaboko ngo arasaba akazi, nkanjye natangiriye ku gishoro cy’amaranga 9000,  n’ahantu hato cyane , mpahinga inyanya, aho nkuramo komfitire , ibi mbikuramo amafaranga , ndetse nkabona n’ibyo kurya nkasagurura isoko, usibye n’ibyo kandi mpinga n’ibirayi ku buryo iyo nahembye abakozi ntabura gusagura ibihumbi ijana nk’umushahara wanjye”.

Niyonsaba Kevin yarangije mu ishami ry’ikoranabuhanga mu binyabuzima kuri INES Ruhengeri ubu ni umuhinzi w’inyanya mu murenge wa Kimonyi  (foto Rwandayacu.com)

Ndayisaba yongera ho ko kuri ubu nawe ari muri bamwe mubatanga imirimo , ku buryo buri wese akwiye kwiga kaminuza ariko azirikana n’abo yasize inyuma agahanga umurimo na  bo akabaha imirimo binyuze mu buryo bwo kongera umusaruro kugira ngo haboneke ibiribwa.

Bamwe mu banyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri kuri INES Ruhengeri nyuma yo kumenya uburyo bagenzi babo bakora kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri gahunda y’umwaka 2050, bavuga ko bazashyira mu ngiro inama bakuye kuri Niyonsaba ndetse n’umuryango TFF muri Africa yo hagati (Thought for Food)wabahaye impanuro, nk’uko  Nshimiyumukiza Elie yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati “N’ubwo igishoro kikiri imbogamizi , nyum a yo kumva inama z’abarangije hano ndetse n’izindi nama  nsanze bitambuza gutangira umushinga. Mu  Rwanda abaturage turiyongera ariko ubutaka ntibwiyongera, dukeneye guhinga mu buryo buteye imbere (technology) twahinga ibintu byinshi kandi ahantu hatoya nkuko etageri zubatse mu nzu naho uhubatse etageri z’ubuhunzi wahinga kandi ugakomeza kwizigamira, ibi kandi byatuma wihangira umurimo.”

Doctor Habinshuti Ildephonse  ahagarariye  umuryango TFF muri Africa yo hagati (Thought for Food) akaba n’umwarimu muri kaminuza ya INES Ruhengeri, we asaba urubyirukoo kudatekereza ko kuzamuka bisaba igishoro kinini.

Yagize ati: ” Urubyiruko rurangiza kaminuza rureke gutekereza ko ruzakenera igishoro kirenze mu guhamngana n’ibira ry’ibiribwa kandi bihangira umurimo, oya bashobora no guhera kuri are nkeya ku mbuto nkeya kandi bikabateza imbere, ubu rero nk’uko umuryango wacu ariyo ntego turarebera muri rusange ko nibura mu myaka iri imbere ibyo kurya bizaba ari bicye ugereranije n’abaturage miliyari 10 bazaba batuye kw’Isi mu mwaka wa2050; intego rero aka ari uko umuturage yaba adataka ibura ry’ibiribwa”.

Doctor Habinshuti Ildephonse  ahagarariye  umuryango TFF muri Africa yo hagati (Thought for Food) akaba n’umwarimu muri kaminuza ya INES Ruhengeri. (foto Rwandayacu.com)

INES Ruhengeri uko umwaka utashye isaba abaharangiza gukomeza gushyira mu ngiro ibyo bize, ari nayo mpamvu abarangiza bose basabwa guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’umurimo.

 8,819 total views,  2 views today