Musanze:Abaturiye umugezi wa Muhe babangamiwe n’imitungo yabo iri kwangizwa mu gihe cyo kuwagura

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu murenge wa Muhoza, akagari ka Ruhengeri mu midugudu inyuranye, baturiye umugezi wa Muhe;bavuga ko babangamiwe no kuba muri iyi minsi barimo kuwagura mu wego rwo gukomeza guhangana n’imyuzi iva mu birunga, ubu hakaba ngo hari imitungo yabo iri kwangirika ariko ntibahabwe ingurane.

Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Susa witwa Midago avuga ko hari ibiti bye n’imyaka uyu mugezi uzahitana mu wego rwo kuwagura, akaba yifuza ko bahabwa ingurane

Yagize ati: “Kuri ubu ubuyobozi bwacu bwafashe ikemezo kiza cyo kwagura uyu mugezi wa Muhe, kubera ko utwangiriza imitungo itaretse no gutwara abantu, ariko kuri ubu tubabajwe ni uko hari amashyamba , imyaka ibiti by’imbuto n’ibindi bari kurandura bataratubarira ngo baduhe ingurane, twifuza ko byaba bihagaze bakatubarira imitungo kugira ngo batwishyure, twifuza ko bitaba nk’uko byagenze mu gukora uyu muhanda w’amapave bamwe ntibishyurwe”.

Mu gihe hari kwagurwa umugezi wa Muhe hari ibiti bigenda birandurwa

Umw mu bagore bo muri Muhe yaze ati: “ Koko uyu mugezi waradukenesheje kandi utubuza amahoro,kubera ko nk’iyo imvura iguye amazi adusanga mu nzu agatwara ibyo asanze byose, ubu rero barimo kuwukumira ni byiza turabyishimiye, ariko nkanjye utagira umugabo nkaba nari mfite ibiti 2 by’avoko ku nkengero z’uyu mugezi numvaga bampa ingurane kuko ni ho nkura udufaranga two kwikenura”.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, buvuga ko nta muturage ukwiye kwangirizwa umutungo ngo biherere aho, kuko ngo bazahabwa ingurane abazaba barangirijwe imitungo nk’uko Rucyahanampuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabitangarije Rwandayacu.Com

Yagize ati: “ Nta bikorwa bya Leta byangiriza umuturage ngo bigende adahawe ingurane, kandi igikorwa cyose bikwiye ko kibanza kubarirwa kugira ngo kizishyurwe, niba rero hari ababa barangirijwe cyangwa se bazangirizwa ibyabo bitabaruwe bizabarurwa byishyurwe”.

Umugezi wa Muhe ni umwe muyuzura igasenyera abaturage bo mu midugudu ya Muhe , Susa, Burera n’ahandi muri ri Muhoza.

Umugezi wa Muhe ni umwe mu itera imyuzure yangiza ibintu hari inzu, amatungo n’imyaka, kuri ubu rero akarere ka Musanze kakaba karafashe ingamba zo kwagura uyu mugezi kugira ngo amazi adakomeza kwangiza.

 

 1,220 total views,  2 views today