Hari ibintu 10 abashakanye cyangwa se buri wese ukora imibonano mpuzabitsina buri munsi yunguka
Yanditswe na rwandayacu.com
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibintu by’ingenzi bigera ku 10 bigirira umuntu akamaro mu gihe akora imibonano mpuzabitsina buri munsi, n’ubwo hari bamwe mu bashakanye batabigiramo umwete;Nyamara imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi cyane byaba ku rukundo rwabo no ku buzima bwabo muri rusange.
Umuganga ukoresha imiti gakondo y’Abashinwa , akaba n’umuyobozi w’ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD, Eric Abizera ashimangira ko imibonano mpuzabitsina umumaro wayo wa mbere atari ukubyara gusa ahubwo ko byongera kwisanzuranaho no gukomeza urukundo rwabo.
Yagize ati: “ Imibonano mpuzabitsina yongerera ubuzima bwiza abashakanye. Ariko ntabwo ari byiza gukora imibonano mpuzabitsina utarashinga urwawe rugo kuko bishobora gukurura ibibazo byinshi akaba ari nayo mpamvu ugomba kubyirinda, gukora imibonano mbere y’uko ushaka urugo.”
Muganga Abizera akomeza ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ari byinshi ariko akavugamo bimwe by’ingenzi harimo bimwe by’ingenzi imibonano mpuzabitsina ifasha umugore:
1. Irinda umugore kuba yararikira undi mugabo mu buryo bukabije.
2Imibonano mpuzabitsina ituma umugore asinzira neza. Iyo umugore adaheruka imibonano mpuzabitsina, bishobora kumuviramo kubura ibitotsi.
3.Imibonano mpuzabitsina ivura umugore gutekereza cyane no kugira umushiha, ikamutera akanyamuneza no kugwa neza.
4. Imibonano mpuzabitsina ituma amaraso y’umugore yasigaye mu nda mu kwezi kw’umugore ashira vuba.
5.Imibonano mpuzabitsina yongerera umubiri ubushobozi bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.
6Imibonano mpuzabitsina irinda umugore kuba yararikira undi mugabo mu buryo bukabije.
7.Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari myiza ku mugore gusa kuko n’umugabo imibonano mpuzabitsina imufasha kudahora yiroteraho.
8.Imibonano mpuzabitsina ya buri munsi ituma amaraso atembera neza mu mubiri wa muntu
- Imibonanano mpuzabitsina ivura umunaniro (stress)
9.Imibonano mpuzabitsina ituma umuntu agira uruhu rwiza
10.Imibonano mpuzabitsina ituma abashakanye bagirana uburambe bw’igihe kirekire, mu mibanire yabo kuko imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu byongera uburyohe mu rukundo mu mibanire y’abantu badahije igitsina.
Imibonano mpuzabitsina itanga ikiruhuko cyiza ku bashakanye (foto internet).
N’ubwo gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ari byiza bikaba bigira icyo byongerera ku mubiri ngo biba byiza iyo buri wese abikoze akanyurwa .Abizera yagize ati : « Iyo umugore cyangwa umugabo akoze imibonano mpuzabitsina ntarangize bikurura imibanire mibi n’ubusharire mu mu muryango nk’igihe umugore atabashije kurangiza kuko bimuviramo guhorana ibibazo mumikorere y’umubiri, gusa ku bagabo cyangwa se abagore bafite ikibazo cyo kurangiza vuba kuri ubu twe muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ldt, dufite umuti wongera ubudahangarwa, ku buryo ibyishimo biramba mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina .»
KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, ikorera Nyarugenge imbere ya Hoteli yitwa OKAPI, mu nyubako yitwa BEATITUDE muri Etaje ya gatatu mu muryango wa 17, Tel wahamagaraho ni 0785686682
Wakurikira n’ibindi biganiro byabo ndetse n’inkuru zivuga iby’ubuzima ku rubuga rwitwa www.kundubuzima.rw
1,258 total views, 2 views today