Musanze:Abavumvu bahangiyikishijwe n’imiti iterwa mu myaka ibicira inzuki
Yanditswe na Mukanyandwi Marie Louise
Aborozi b’inzuki (abavumvu) bo mu mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe no kuba inzuki zabo zirimo gupfa umusubirizo bikagabanya umusaruro w’ubuki babonaga , aba borozi b’inzuki bakaba bavuga gupfa kw’inzuki zabo bifitanye isano n’uburozi bwo mu miti isigaye iterwa mu bihingwa inzuki zijya gushakamo ubuki.
Bamwe mu bavumvu bo mu murenge wa Gataraga bavuga ko inzuki zabo zisigaye zipfa umusubirizo bikabateza ibihombo bikomeye kubera ko nta musaruro bakibona .
Umwe muri bo yagize ati: “Imfu za hato na hato ku nzuki zacu zituruka k’ubumara cyangwa se uburozi buboneka mu miti isigaye iterwa ibihingwa muri aka gace, cyane ko kuri no mu ndabyo z’ibyo bihingwa ariho inzuki zijya guhova ubuki hanyuma zahura n’ubwo bumara bwo mu miti yatewe ibyo bihingwa zigahita zipfa ibi ni ibintu rwose biduca intege kandi bikadutera igihombo”.
Uyu muvumvu akomeza avuga ko hagakwiye gukorwa ubushakashati bugamije kugabanya uburozi bwo mu miti iterwa ibihingwa inzuki zijya guhovamo , mu rwego rwo kukugabanya ibihombo aba borozi bahura nabyo ndetse no kubungabunga ubuzima bw’inzuki kuko ngo buri mu kaga gakomeye.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Musanze Ngendahayo Jean nawe yemeje ko iyi miti isigaye iterwa ibihingwa igira uruhare mu gupfa kw’inzuki.
Yagize ati: “ N’ubwo hari n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora kwica inzuki hari ingamba zirimo gufatwa ndetse n’ ubushakashatsi burimo gukorwa bugamije kugabanya ingaruka ziterwa n’ imiti iterwa ibihingwa mu rwego rwo kubungabunga inzuki ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima”
Gataraga abavumvu inzuki zabo zigenda zipfa kubera imiti abahinzi batera mu myaka(foto Rwandayacu.com).
Kuba aba bavumvu bavuga ko umusaruro w’ubuki babonaga ugenda ugabanyuka bitewe no kuba inzuki zabo zirimo kugenda zipfa umusubirizo, ibi ngo bishobora guteza ikibazo cy’ibura ry’ubuki bw’umwimerere cyangwa se n’aho bubonetse bukaba buhenze cyane;nk’uko imibare y’ikigo cya leta gishinzwe ubuhinzi ivuga ko mu gihugu hari abavumvu barenga 120,000 ariko 35% ari bo bakoresha uburyo bugenzweho bwo korora inzuki.
Ubuki mu Rwanda buracyenewe cyane, ndetse no ku isoko ry’amahanga, raporo ya 2019/2020 ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gihugu hasaruwe metric tons 5,500. Ibi bituma ubuki butigonderwa na benshi kuko ikilo kimwe gishobora kugura arenga 3,500Frw.
950 total views, 2 views today