Musanze:Abavumvu bahangiyikishijwe n’imiti iterwa mu myaka ibicira inzuki

Yanditswe na Mukanyandwi Marie Louise

Aborozi b’inzuki (abavumvu) bo mu mu  mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe no kuba inzuki zabo zirimo gupfa umusubirizo bikagabanya umusaruro w’ubuki babonaga  ,  aba borozi  b’inzuki bakaba bavuga  gupfa  kw’inzuki zabo  bifitanye isano n’uburozi bwo  mu  miti isigaye  iterwa mu bihingwa inzuki zijya gushakamo ubuki.

Bamwe mu bavumvu bo mu  murenge wa Gataraga   bavuga ko  inzuki zabo zisigaye zipfa umusubirizo bikabateza    ibihombo  bikomeye kubera ko  nta musaruro bakibona .

Umwe muri bo yagize ati: “Imfu za hato na hato ku nzuki zacu zituruka k’ubumara cyangwa se uburozi   buboneka mu miti isigaye iterwa ibihingwa muri aka gace, cyane ko kuri no  mu ndabyo z’ibyo  bihingwa  ariho inzuki zijya  guhova  ubuki hanyuma zahura n’ubwo bumara bwo  mu miti yatewe ibyo bihingwa  zigahita zipfa ibi ni ibintu rwose biduca intege kandi bikadutera igihombo”.

Uyu muvumvu akomeza avuga ko hagakwiye gukorwa ubushakashati bugamije  kugabanya uburozi  bwo mu miti iterwa ibihingwa inzuki zijya guhovamo  ,  mu rwego rwo kukugabanya  ibihombo aba borozi bahura nabyo ndetse no kubungabunga  ubuzima bw’inzuki kuko ngo  buri mu kaga gakomeye.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere  mu karere ka Musanze   Ngendahayo Jean  nawe yemeje ko iyi miti isigaye iterwa  ibihingwa  igira uruhare mu gupfa kw’inzuki.

Yagize ati: “ N’ubwo  hari  n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora kwica inzuki    hari ingamba zirimo gufatwa  ndetse n’ ubushakashatsi burimo gukorwa bugamije kugabanya ingaruka ziterwa  n’ imiti iterwa ibihingwa  mu rwego rwo kubungabunga inzuki ndetse n’urundi  rusobe rw’ibinyabuzima”

Gataraga abavumvu inzuki zabo zigenda zipfa kubera imiti abahinzi batera mu myaka(foto  Rwandayacu.com).

Kuba aba bavumvu bavuga ko umusaruro w’ubuki babonaga ugenda ugabanyuka bitewe no  kuba inzuki zabo zirimo kugenda zipfa umusubirizo,  ibi ngo bishobora guteza ikibazo cy’ibura ry’ubuki bw’umwimerere  cyangwa se n’aho bubonetse bukaba  buhenze cyane;nk’uko  imibare y’ikigo cya leta gishinzwe ubuhinzi ivuga ko mu gihugu hari abavumvu barenga 120,000 ariko 35% ari bo bakoresha uburyo bugenzweho bwo korora inzuki.

Ubuki mu Rwanda buracyenewe cyane, ndetse no ku isoko ry’amahanga, raporo ya 2019/2020 ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gihugu hasaruwe metric tons 5,500. Ibi bituma ubuki butigonderwa na benshi kuko ikilo kimwe gishobora kugura arenga 3,500Frw.

 950 total views,  2 views today