Gakenke: Kutagira ikimoteri bibangamira ibidukije bigakurura umwanda
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abagana b’abakorera muri santere ya Gakenke, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uterwa no kuba nta kimoteri gihari, ikindi bakagira impungenge zo kuba bimwe mu myanda imenwa mu nkengero z’iyi santere ibangamira ibidukikije cyane ko haba higanjemo amasashi n’amacupa ya Plasitike yakoreshejwe, ibi kandi bihura no kuba nta bwiherero buharangwa , ibintu bituma n’abagana iyi santere iyo babuze aho bikinga bajya mu bisambu hafi aho.
Izabayo Maniragaba yagize ati: “ Rwose hano dufite ikibazo cyo kuba nta kimoteri tugira hano , usanga abakorera mu isoko rya Gakenke n’abagana iyi gare ; banaga imyanda aho babonye mu nkengero z’iyi santere, bamenamo imyanda itabora, twifuza ko ubuyobozi bwazana hano ikimoteri, kuko kuba nta kimoteri tugira byangiza ibidukikije n’ubuzima bwacu muri rusange”.
Akenshi imyanda itabora yangiza ibidukikije (foto Rwandayacu.com).
Uyu Izabayo yongera ho ko kuba abayobozi babashishikariza kugira isuku no kubungabunga ibidukikije ariko nyuma bukabona hamenywa imyanda itabora hafi hafi y’ibikorwaremezo bibangamye cyane.
Yagize ati: “ Rwose ubuyobozi budushishikariza gutera amashyamba no guca burundu ibijyanye n’amashashi, ariko ugasanga hano hafi ndetse y’ubuyobozi ariho bamena izi plasitike, habuze nibura kuduha ahamenwa imyanda hazwi, ikindi ni uko iri soko ndetse n’iyi gare iri muri iyi santere ya Gakenke, bitanga imisoro, habura iki ngo haboneke ikimoteri tubungabunge ibidukikije”.
Gakenke hakenewe ikimoteri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke Cyubahiro Felicicien avuga ko muri iyi santre hakiri bamwe mu baturage bagifite imyumvire mike ku bijyanye n’isuku.
Yagize ati “Ni byo koko nta kimoteri tugira, ariko dusaba abaturage gushyura mu ifuka imyanda ikompanyin z’ibishinze zikaza kubivana mu ngio zabo, ku bijyanye n’abagenzi baba bafite ibyo kujugunya nk’imyanda twashyizeho inkangara bakwiye kujya babitamo, kuko nk’uko babivuga imyanda itabora ibangamira ibidukikije, turakomeza gukora ubukangurambaga rero kugira ngo imyumvire izamuke cyane,ikindi ni uko kuba nta kimoteri gihari mu minsi iri imbere iki ni ikibazo kizabonerwa umuti urambye”.
Ku bijyanye n’ubwiherero Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akomeza avuga ko bugenzurwa na company ihakora isuku gusa ngo hari bamwe mu baturage bagifite nanone imyumvire yo kwanga gutanga igiceri ngo bajye mu bwiherero maze bagahitamo kujya kwiherera ahaho babonye, gusa ngo ubuyobozi bugiye gukomeza ubukangurambaga bushishikariza abaturage gukomeza kwimakaza isuku
Santre y’ubucuruzi ya Gakenke ni imwe mu zikomeye zo mu karereka Gakenke kuko hahurira abantu benshi bahakorera ibikorwa binyuraye by’ubucuruzi ndetse n’abahategera ibinyabiziga bitandukanye baturutse hirya no hino , bityo kubera urujya n’uruza rw’abaturage hakaba hakenewe ibikorwaremezo bijyanye n’isuku n’isukura.
Santere ya Gakenke ihurwamo n’abantu benshi(foto Rwandayacu.com).
982 total views, 2 views today