Burera :Kubera ibura ry’amazi abaturage bashotse ikiyaga cya Burera bashaka amazi yo gukoresha

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abaturage bo mu mirenge ya Rugarama na Kagogo ho mu mu karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’ibura ry’amazi kugeza ubwo biyemeje gushoka ikiyaga cya Burera, bagiye gushaka yo amazi ibintu bavuga ko bibakururira indwara ziterwa n’umwanda.

Mukaremi Esperence ni umwe mu baturage bo mu murenge wa  Kagogo, akagari ka Nyambuye yavuze ko ubu indwara ziterwa n’umwanda  nk’inzoka n’ibindi, ibi yabitangaje ubwo yahuriraga n’umunyamakuru wa www.rwandayacu.com yerekeza ku miyaga cya Burera, ari kumwe n’abana be

Yagize ati: “Za robine hano nta mazi ziherukamo, nta gitonyanga aho kugira ngo rero dupfe twishwe n’inzara nta kundi twabigenza twiyemeje kujya tujya kuvoma amazi mu kiyaga, ibi bidukururira indwara zinyuranye nk’impiswi nawe reba aba bana ukuntu inda zabo zifoye , ugira ngo ni umubyibuho se oya pe, ikindi ni ukoabana bacu bamwe bagwa mu kiyaga nta  muntu wapfa kohereza umwana kuvoma atabinye uwo amushinga ngo nibura amuherekeze, rwose ibi bintu akarere nikabikoreho twari tumaze kumenyera kinywa amazi meza ariko noneho byasubiye uko twari muri gakondo twinywera amazi z’ikiyaga”.

Barayagwiza Vincent we asanga aho gukomeza gutera imbere mu buzima bwiza bigenda birushaho kuba bibi mbese bisubira inyuma

Yagize ati: “Kuri ubu dufite ikibazo gikomeye cyane ku bijyanye n’umutekano wacu n’abana bacu kuko bashobora kugwa muri iki kiyaga, nibadufashe kubona amazi meza , ibi byose kandi ubuyobozi burabizi ariko ntacyo mbona bukora , ahubwo ntidupfa kuyanywa se kubera ko nta n’imiti yo guteramo tugira ngo tubashe kuyanywa, dupfa kuyiroha ubwo Leta niyongera kuzana bya binini by’inzoka tuzabirya kandi nitaza Sakindi izaba ibyara ikindi”.

 

Barayagwiza Vincent avuga ko ari ikibazo kuba abana boherezwa kuvoma mu kiyaga (foto rwandayacu.com)

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo na bwo bushimangira ko iki kibazo bukizi ngo birimo guterwa ni uko mu bihe by’impeshyi amazi akunze kubura ibi rero ngo bikaba bikorwa mu buryo bwo kuyasaranganya nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo Mwambutsa  Aman Wilison yabitangarije www.rwandayacu.com

Yagize ati: “ Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’amazi , ariko ibi ni muri gahunda yo gusaranganya amazi ntabwo amazi ajya abura burundu, gusa icyo tubwira abaturage ni ukumenya gahunda y’isaranganywa ry’amazi ku baba bohereza abana kuvoma mu kiyaga byo ndabasaba kwirinda kohereza abana kuvoma mu kiyaga, ikindi ni uko kugeza ubu amazi arimo gukunda kuza nijoro nkaba nsaba ko ahubwo ababyeyi aribo bajya bajya kuvoma muri ayo masaha kuko nta mwana ukwiye gukora ingendo mu ijoro cyane nta mbaraga zo kwirwanaho aba afite aramutse ahuye n’ingorane”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’indwara zifata muntu ziba zakomotse ku mwanda.

Abana bo muri Kagogo bajya kuvoma mu kiyaga

 

 356 total views,  2 views today