Musanze: Kubera kubura igikoni byatumye abana bo ku kigo cya E.E.R Ruhengeri badafata amafunguro ku ishuri ryabo

Yanditswe na Nsengumuremyi Theophile

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza rya E.E.R Ruhengeri, butangaza ko kubera kubura aho bategurira amafunguro byatumye abanyeshuri bahiga batabasha guhabwa amafunguro nk’uko ku bindu bigo bigenda, ni mu gihe ababyeyi bo binubira ko batanga amafaranga y’amafunguro, ariko abana babo ntibabone amafunguro, kugeza ubwo bifuza ko n’amafaranga batanze bayagaruzwa.

Umuyobozi  w’umusigire w’ikigo cy’amashuri abanza cya EER Ruhengeri, Bamenya Oscar avuga ko kuba abana batarya ku ishuri byatewe n’ingorane z’inyubako.

Yagize ati: “ Kuri ubu abanyeshuri ba hano ntabwo bafatira hano amafunguro, kubera ko kuri ubu nta gikoni tugira nta bikoresho byo gutekamo dufite kandi ibi ni ibintu birenze ubushobozi bwacu,iki mibazo kirazwi kuko no ku karere twarakivuze, ibi rero ni bimwe mu bikurura amakimbirane n’abarerera hano kuko kugeza ubu n’amafaranga ababyeyi batanze yo guhahira abana kugira ngo barye ku ishuri muri gahunda yashyizweho na Leta, ubu aracyabitse , ku buryo ikibazo nigekemuka bazahabwa amafunguro, abifuza kuyasubizwa na  bo kandi bazayahabwa”.

Amasaha yo kurya iyo ageze abana bakina umupira ku ishuri rya EER Ruhengeri

Mukankuranga Esperence ni umwe mu babyeyi barerera ku ishuri ribanza rya EER Ruhengeri, yavuze ko batewe impungenge no kuba abana babo badafata amafunguro ku ishuri ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri  bugakomeza gufatira amafaranga yabo.

Yagize ati: “ Rwose kuri turahangayitse kuba abana bacu, Ubuyobozi bw’ishuri bubatuma amafaranga ibihumbi bitandatu buri kwezi, ariko njyewe mbabazwa no kubona umwana aje gufata amafunguro mu rugo sa sita, ahubwo nibampe amafaranga yanjye njye nyakuramo ibyo azajya arya mu rugo cyangwa se nyacuruze”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butera utwatsi ibisobanuro ubuyobozi bw’iri shuri butanga, ndetse bugahakana bwivuye inyuma ko butazi kiriya kibazo ririya shuri bigaragara ko bwakiherereranye;nk’uko Munyamahoro  Alex Umukozi ushinzwe uburezi, yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Ikibazo cyo kuba abana biga kuri EER Ruhengeri badafata ifunguro ku ishuri sa sita, ntabwo twigeze tucyumvaho rwose, singeze mbona umubyeyi uza hano ngo ambwire iki kibazo, yewe nta n’umuyobozi wigeze ambwira ko atagira igikoni n’ibikoresho byacyo ngo menye koko ko abana batarya gusa ubwo mukitubwiye ngiye kugikurikirana kuko kuba nta gikoni bavuga cyubatse ntubyabuza abana kurya kuko ibigo byinshi birakiyubaka ntibiragira ibikoni”.

Umwaka ushize wa 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibikoni bisaga 2000 biri kubakwa mu gihugu nibimara kuzura, n’abana bo mu mashuri abanza n’ayincuke bataragerwaho n’iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri,bazahita batangira kurifata., muri rusange iyo urebye usanga henshi ku bigo byaratangiye kubakwa, aho bitaragera rero hakaba hakenewe ubuvugizi.

 1,334 total views,  2 views today