Uburezi. Minisiteri y’Uburezi yatangaje gahunda y’isubukurwa ry’amashuri

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa.Aho bamwe mu banyeshuri bazatangira amasomo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020 bo mu mashuri yisumbuye bo mu myaka ya 3, 5, n’uwa 6. Abo mu mashuri y’ubumenyi n’imyuga ngiro bo mu myaka ya 3,4,5 n’amashuri nderabarezi imyaka yose.

Ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo b’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Muhanga, Huye na Gisagara, mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi na Rutsiro, mu Mujyi wa Kigali, muri Nyarugenge, Kicukiro na Gsabo.

Abanyeshuri basabwa kuzakomeza kwitwararika mu kwirinda Covid-19

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo b’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere rwa Nyaruguru na Nyamagabe n;abo mu Nytara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo b’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo bo mu Turere twa Kamonyi, Nyanza na Rahango. Mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Ngororero, Rubavu na Nyabihu.

Ku Cyumweru tariki ya Mbere Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

Ku banyeshuri bazatangira amasomo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020, biga mu mashuri yisumbuye mu myaka ya 1, 2, n’uwa 4 bazagenda ku matariki akurikira n’uburyo byagenwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru. Mu ntara y’Iburengerazuba ni mu Turere twa Karongi, Rusizi, Rutsiro na Nyamasheke. Mu Mujyi wa Kigali ni muri Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Muhanga, Nyanza, Kamonyi na Ruhango. Mu Ntara y’Iburengerazuba ni abo mu Turere twa Ngororero, Rubavu na Nyabihu.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

MINEDUC irakangurira ababyeyi kohereza abanyeshuri ku gihe bubahiriza ingengabihe kugira ngo abanyeshuri bagere ku bigo bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi bambaye impuzankano y’ishuri.

Abanyeshuri na bo barakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu gihe k’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

Hagamijwe korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abahanyura bajya kwiga mu zindi Ntara bazafatira imodoka kuri Sitade i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho

 

 1,055 total views,  2 views today