Kigali: Dr  Iyamuremye watorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda yashimiye Perezida Kagame by’umwihariko, n’abagenzi be bamugiriye ikizere

 

 

Yanditswe na Chief Editor

 

Mu muhango wo kurahiza abasenateri bashya bagera kuri 20, bafite manda y’imyaka itanu uwatorewe kuyobora Sena  Perezida, Dr. Iyamuremye Augustin ,  yashimiye Umukuru w’Igihugu  Perezida Kagame na bagenzi be bamugiriye ikizere bakamutora.

Yagize ati: “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukangira mu basenateri Itegeko Nshinga ribahera ububasha. Icyo nabizeza ni uko ntazabatenguha.Muri uyu mwanya ndagira ngo nshimire Perezida wa Repubulika wangiriye ikizere, kimwe n’abasenateri bagenzi banjye, bamaze kudushyira muri Biro ya Sena, ni inshingano iremereye tudashobora gusoza buri musenateri ataduteye inkunga ye kandi ku buryo butaziguye.”

Iyamuremuye yongera ho ko Sena  izashyira hamwe kandi igatanga ingufu zayo zose iharanira inyungu  z’abanyarwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame we yatangarije abasenateri ko inzira ikiri ndende kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere bityo akaba yabasabye gukora cyane.

Yagize ati: “Ntabwo turagera aho tujya ariko turi mu nzira nziza Politiki nziza ni imiyoborere myiza twese dufite, ni uruhare dukwiye kugira, nibyo bitugejeje aho turi ubu, ndibwira ko ntabwo turagera aho tujya ariko turi mu nzira nziza. Ni ngombwa ko dukomeza kubyishyiramo tukumva ko ari ibyacu, ndetse tukabishyiramo imbaraga zose”

Muri uyu muhango wo kurahiza abasenateri kandi hatowe  na Visi Perezida  wa Sena ushinzwe imari n’abakozi,ariwe Mukabaramba watowe ku majwi 22 .

 

 561 total views,  4 views today