Nyamasheke : Barakangurira abashoramari , gushora mu byiza nyaburanga bihari

 

 

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burakangurira abashoramari kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu bukerarugendo kugirango biteze imbere bazamure n’ubukungu bw’Akarere n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke  ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josue Michel, avuga ko aka karere gafite ibintu byinshi bigaragaza ubwiza bw’aka karere, kandi ko bizamenyekana binyuze mu iserukiramuco ry’ubukerarugendo ryiswe Kivu Belt Festival rizabera muri aka karere kuri uyu wagatandatu tariki ya  19Ukwakira 2019.

Iri serukiramuco zitabirwa n’abantu b’ingeri nyinshi  rizaba rifite umwihariko aho hazaba harimo isiganwa ryo mu mazi, amagare imikino inyuranye izakorerwa ku nkengero z’ikiyaga cya kivu, Marathon muri Nyungwe National Park, n’imyidagaduro izaba irimo amahanzi banyuranye bakunzwe muri iyi minsi, byose bikazabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke Ntaganira Yagize ati: “Dufite ibyiza nyaburanga byinshi bitarabyazwa umusaruro, turi mu bikorwa byo kugaragaza amahirwe y’ishoramari rishingiye mu bukerarugendo atarabyazwa umusaruro, turashishikariza abashoramari gushora imari yabo muri aka karere, hari ibyiza nyaburanga byinshi, twavuga ikiyaga cya kivu Pariki y’igihugu ya Nyungwe, ibigabiro bya Rwabugiri akarwa k’abakobwa n’ibindi byinshi byatanga umusaruro w’ubukerarugendo ku mushoramari akunguka n’abaturage bakahabonera imirimo bityo n’ubukungu bw’igihugu bukazamuka.”

Uyu muyobozi akomeza avugako bagendeye ku bashoramari batangiye hari ikizere ko abazashora imari yabo bazunguka

Yagize ati :”Nyamasheke ifite abaturage bakora barahinga barorora bakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa ikindi kandi tugendeye ku bashoramari dufite batangiye gukora ubona bageze kure biteza imbere hari abubatse amahoteli abafite inganda n’ibindi usanga bageze kure biteza imbere banazamura ubukungu bw’akarere muri rusange doreko urubyiruko rwahaboneye amahirwe yo guhabwa akazi, turamara impungenge abashoramari nibaze kandi tuzafatanya kugirango intego zabo zigerweho.”

Abashoramari basabwa kubaka inkegero z’ikiyaga cya Kivu muri Nyamasheke

Abaturage nabo bavugako bishimira ko akarere kabo kamaze gutera imbere kandi ngo bagiye kurushaho kunoza ibyo bakora kugirango abashoramari nibaza bazakorane neza , nk’uko Ntibategera Papias wo  mu murenge wa Kagano yabitangarije  Rwandayacu.com.

Yagize  ati :”Twishimiye ko abayobozi batangiye kureshya abashoramari, bizatuma turushaho gutera imbere, kuko nibubaka ibikorwa by’ubukerarugendo bizatuzanira amadovize, tugiye kurushaho kunoza umurimo dukore cyane kandi twishimiye ko akarere kari gutera imbere bigatuma tuzamuka mu bijyanye n’ubukungu.”

Iserukira muco ry’ubukerarugendo ryiswe Kivu Belt Festival rigiye kubera mu karere ka Nyamasheke ku nshuro ya mbere, ryatewe inkunga na RDB, Rwanda Hospitality association kivu Belt ku bufatanye n’akarere ka Nyamasheke hagamijwe kugaragariza abashoramari amahirwe akarere gafite mu bijyanye n’ubukerarugengo butarabyazwa umusaruro.

 770 total views,  2 views today