Musanze:Padiri Baribeshya yahawe kuyobora INES Ruhengeri asabwa kwita ku iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yayoboraga umuhango w’ihererekanyabubasha mu buyobozi bwa INES Ruhengeri, hagati ya Padiri Dr Hagenimana  wahinduriwe imirimo na Padiri Dr Baribeshya wahawe inshingano zo kuyobora iyi kaminuza y’ubumenyi Ngiro yamusabye gukomeza kwita ku iterambere ry’akarere ka Musanze, n’intara y’Amajyaruguru muri rusange.

Nyirarugero yabanje gushimira INES Ruhengeri n’umuyobozi wayo Hagenimana wahinduriwe imirimo, aho yavuze INES yagize uruhare runini mu iterambere ry’akarere , intara , igihugu n’isi muri rusange, asaba Padiri Dr Baribeshya gukomereza aho ubu INES igeze mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kandi akazakora ibirenze ngo kuko inzira iracyari ndende.

Yagize ati: “ Aho kaminuza yageze iterambere riba ryahasakaye, kandi byaragaragaye kuko abaturanye na INES Ruhengeri Bahinduye imyumvi biteza imbere cyane;ariko Muyobozi mushya Padiri Dr Baribeshya, ndabasaba ko mwakomeza guharanira iterambere ry’umuturage , ariko muzibande ku karere ka Musanze , mukore ubushakashatsi ku mpamvu aka karere ariko kaza mu myanya ya mbere mu kugira igwingira ry’abana kandi kari muri tumwe dukize ku biribwa mu Rwanda”.

Guverinira w’Intara y’Amayaruguru Nyirarugero Dancille, asaba INES Ruhengeri ubufatanye mu iterambere.

Umuyobozi  mushya wa INES Ruhengeri Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco asanga nta kindi kaminuza burya iba yarashingiwe atari ugushimangira iterambere ry’umwenegihugu, ngo akaba ariyo mpamvuiterambere kuri we ari nshingano nyamukuru.

Yagize ati: “ Nje kuyobora INES Ruhengeri, aho nyisanze ni heza nzakomereza aho uwo nsimbuye yari ageje nongeremo ingufu , ni muri urwo rwego rero gushyira imbere iterambere ry’umuturage mbishyira imbere , INES Ruhengeri, izakomeza gushyigikira umuturage rero, kuko ni we wambere ukwiye kubona ku byiza bya kaminuza, kandi birakorwa,kuko ubumenyi buvuye muri iri shuri ni bwo musingi w’abarituriye tuzakomeza guharanira guhindura imyumvire y’abaturage”

Padiri Dr. Baribeshya akomeza avuga ko akarere ka Musanze atariko gakwiye guhozwa mu majwi ku bijyanye n’igwingira maze ashimangira ko bazafatanya n’abanyeshuri, abakozi basange umuturage bamufashe guhindura imyumvire.

Padiri Dr Hagenimana Fabien wahinduriwe imirimo we aho azajya gukomereza ubutumwa bwiza bw’Imana muri Foyer de Charté muri Remera ya Ruhondo, avuga ko mu myaka 8 yamaze ayobora iri shuri rikuru rya INES Ruhengeri hari ibyamukoze ku mutima biramunyura ariko ngo hari n’ibindi byamubabaje

Yagize ati: “ Maze imyaka 14 muri INES Ruhengeri, kandi uko yakuraga nakuranaga nayo kugeza ubwo nabaye umuyobozi wayo mu gihe cy’imyaka 8, nshimishijwe n’iterambere ryayo,icyankoze ku mutima rero ni uko abanyeshuri bose banyuze hano ni uko bakundaga amasomo n’umurimo ibyo bintu byaranyuze, icyambabaje ni bamwe mu banyeshuri batakundaga kwiga bakaza bibera mu byabo bidafite agaciro, unsimbuye rero namubwira ko ibanga rya mbere mu miyoborere ni ugukunda abo uyobora gusa ibindi ni amahirwe”

Umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent we asaba  kuzakomereza aho uwo asimbuye yari agejeje. Yubakira ku byagezweho.

Ati “Padiri Jean Bosco Baribeshya, INES-Ruhengeri ikwakiranye ibyishimo mu rugendo irimo, irifuza kujya mbere, irifuza kugira inzego zubatse neza zitahiriza umugozi umwe, irifuza gukomeza kubaka Kaminuza y’ubumenyingiro ihora ku isonga, tukaba twizera ko uzubakira ku musingi usanze wubatswe n’abakubanjirije kuva Kaminuza itangira, kandi tukwifurije kunoza inzego z’imikoranire ku mpande zose”.

Padri Dr Baribeshya yahawe inshingano zo kuyobora INES Ruhengeri

Mbere y’uko aza kuyobora INES Ruhengeri Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, yayoboraga seminali into ya Nkumba, bivuze ko uburezi ari umurimo amenyereye, ariho ahera yizeza ko azuzuza inshingano yahawe.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego zinyuranye.

 696 total views,  2 views today