Gicumbi: Shangasha barinubira umwanda urangwa mu ibagiro rya Kajyanjyari
Yanditswe na Honore Ishimwe
Abagana isoko rya Kajyanjyari ari n’aho hubatse ibagiro , bavuga umwanda uharangwa ubabangamira bigatuma n’inyama bahagura bazirya ngo badafite ikizere ko zabatera uburwayi, bukomoka ku mwanda.Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko iki kibazo kiri hafi kubinerwa umuti ariko ntibutangaza igihe bizakorerwa.
Iri bagiro rihurirwaho n’imirenge ya Shangasha na Mukarange, rybatswe mu mwaka wa 1988, iyo ugezemo usanganirwa n’ibinogo binyuranye biri hasi kuko sima yashizemo ibi bigatuma umwanda udashiramo neza mu gihe bakoropamo, ikindi ni uko ngo kuva muri iyo myaka yose nta munsi n’umwe igisenge cyari cyavugururwa bityo n’imvura yagwamo igatuma imirimo itagenda neza.
Umwe mu bagurira inyama kuri iri bagiro, Mukamazera Seraphine yagize ati: “ Navutse iri bagiro rihari, ariko kugeza n’ubu sindabona rivugururwa , kandi ridufatiye runini, kuko byari byaraturuhye kujya ku mabagiro ya Byumba aho dukoresha amasaha agera kuri ane, Uyu mwanda rero wo kuri iri bagiro, uratubangamiye cyane, kuko n’inyamatuhagurira nta kizere ko buhoro buhoro tutazakurizamo urufu kubera indwara z’amatungo ahabagirwa anyuranye , urabona habagirwa inka, ingurube, ihene n’ibindi, rwose Leta nidutabare, ikindi nanone ni uko nta n’amazi arimo bajya kuvoma ahandi kuri za robine”.
Imyaka irahita indi igataha ,ntagisubizo gikemura burundu ikibazo cy’umwanda w’ibagiro rya kajyanjyari gitangwa . Kuri ubu noneho Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Elisabeth we avuga ko umuti uri gushakirwa hagati y’abakorera kumasenteri y’ubucuruzi n’ubuyobozi ,gusa ntatangaza igihe iki kibazo cyaba cyakemuriwe.
Yagize ati: “ Ubundi ahantu habagirwa aho abaturage bagurira ibiribwa hakwiye kugira isuku, kuri ubu rero turakora ubukangurambaga kugira ngo amasantere y’ubucuruzi avugururwe, ubwo ni bwo n’iri bagiro rizavugururwa, gusa abaturage bakwiye gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo rivugururwe, ubu ntabwo nakubwira ngo bizarangira ryari cyangwa se ngo bitangire ryari, ni mu minsi iri imbere”.
Ku bijyanye n’ingorane zikomeye zishobora kwibasira ubuzima bw’abakoresha inyama zabagiwe ahantu hadafite isuku ,Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bushara Zirimabagabo Progene avuga ko harimo indwara zinyuranye zishobora gufata abaziriye.
Yagize ati: “ Uwariye inyama zitasuzumwe zagutera inzoka, mu gihe veterineri atageze ku nkaitapimwe ishobora kuba urwaye igituntu kiguhitana, ni ngombwa ko rero abategura inyama ndetse n’aho zibagirwa hakwiye kuba hari suku irambye”.
Niba hatabonetse igisubizo gitangwa ,nyamara umwanda ugaragara ku ibagiro rya Kajyanjyari usobanurwa n’abaganga nkuwatuma benshi bahakura uburwayi ndetse bugeza ku rupfu byagashakiwe igisubizo vuba ,kuko iki kibazo gihora kigarukwaho ndetse hagashyirwa mu bikorwa ibyo amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yakwirakwije mu turere twose n’imirenge asaba birimo ko ibagiro rigomba kuba rifite umuriro n’amazi ,gutunganya inyama bigakorerwa ahubakiye harimo amakaro mu rwego rwo kwirinda mikorobe ,abakozi baho bakaba bafite imyenda y’akazi ingofero n’itaburiya na bote ,nyamara ibi byose nta na kimwe kirangwa mu ibagiro rya Kajyanjyari .
468 total views, 2 views today