Musanze:  Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri  rwa Cyuve akomeje kwicisha inzara abana ashinzwe kurera

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abana barererwa ku urwunge rw’amashuri rwa Cyuve , bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kubera ko Umuyobozi w’iri shuri adatuma bafata ifunguro ku ishuri ndetse akanababuza kujya iwabo mu masaha yo gufata ifunguro kubera ko batishyuye amafaranga y’ifubguro.

Iki kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Cyuve, kimaze iminsi kivugwaho kuba umuyobozi wacyo atarangwa n’imyitwarire myiza imbere y’abaharerera kubera ko ngo yifatira ibyemezo by’ishuri uko yishakiye cyane ko kuri we ngo yashyizeho igiciro cy’ifunguro ku mwana ko ari amafaranga 3000 ku gihembwe.

Ubwo rwandayacu.com yageraga kuri iri shuri mu masaha ya sasita , yasanze abana bari ku  uryango barungurukira mu rugi runini rwo ku irembo babujijwe  kurya cyangwa se basohoke bajye gushaka amafubguro iwabo, aba bana barimo abiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza.

Umwe mu banyeshuri bahiga yagize ati: “Rwose turasaba inzego bireba ko batubwira umuyobozi w’ishuri akaduha ibiryo ku ishuri cyangwa se akatureka mu gihe tutarabona amafaranga y’ifunguro dore ko twebwe dutanga menshi ugereranije n’ibindi bigo kuko dusabwa amafaranga 3000, ku gihembwe, inzara iratwishe nyuma ya sasita ntitwiga neza, tuba turimo dusinzira abarimu n’abo babona dusinzira bakaduhondagura, yaravuze ngo n’iyo twapfa ntihapfuye bake”.

Amasaha yo kurya iyo ageze Ubuyobozi bw’ishuri bushyira umuzamu ku irembo , abana babuzwa gutaratamba kubera inzara (foto Ngaboyabahizi Protais).

Undi munyeshuri twanze kuvuga amazina yabo kubera umutekano wabo n’ubwo bamwe rwandayacu.com yabaganirije Ubuyobozi bubirebera kure

Yagize ati: “Diregiteri akomeje kuduhotoza inzra pe, hari amafaranga MINEDUC itangirira buri munyeshuri ku ifunguro, bivuze se ko we atazajya kuyishyuza Leta, ayo nandikiwe ubwo azayashyira hehe, yenda reka ibyo mbireke we buriya uretse kuba atatubyaye abana be we uwabakora biriya yakwishima? Njye mbona rwose ubuyobozi buturi hafi bukwiye kudutabara”.

Umwe mu barezi bo ku rwunge rw’amashuri rwa Cyuve yagize ati: “ Nanjye ndi umubyeyi kandi nigisha muri iki kigo ariko birambabaza iyo twe twinjiye aho dufatira amafubguro tukarya tugahaga kandi ibiryo biteguye neza , ariko nasohoka ngasanga umwana yasinziriye ku rugi runini rwo ku irembo , Diregeteri yamwimye uburyo bwo kurya mu kigo, ntiyanamuretse ngo atahe nyamara we arimo gufata amafunguro ku kigo binyuze no mu mafaranga Minisiteri y’uburezi iba yarohereje, ndifuza ko umuyobozi wacu yajya kuganiriza ababyeyi bakishyurira abana amafaranga, ariko birababaje kubona abarimu turira ku ishuri, bamwe mu bana bari hanze bayura”.

Mukandayisenga ni umwe mu babyeyi bahuriye na rwandayacu.com kuri icyo kigo nawe ashimangira ko bibabaje kubona umwana abuzwa amahwemo ntiyige neza kubera ko atishyuye amafaranga y’ishuri

Yagize ati: “Rwose muri ibi bihe amafaranga yarabuze pe kandi kuri bose, nkanjye mfite abana 3  u mashuri abanza , nkagira 2 mu yisumbuye, kandi ubuyobozi bw’iri shuri busaba amafaranga 3000, kuri buri mwana , simpfa ngo ndi mu kiciro cya 2, none ko ubu Ibiza byadusize hanze, ubu uriya muyobozi arumva koko abana bazishyurirwa amafaranga avuye hehe? Nabirukane birangire, nyamara abarimu bo ku ishuri numva ngo bararya mbwira umubyeyi urya umwana ari hanze”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Cyuve, Nzamurambaho Alphonse  kuri iyi ngingo we avuga ko nta kintu yatangariza itangazamakuru cyane ko nta baruwa iryemerera kuza mu kigo cye

Yagize ati: “Ntacyo navugana namwe kuko sinzi iyo muvuye , Gitifu w’umurenge arabizi ko muza hano? Meya arabizi,hari inzego z’umutekano mwaba mwanyuzeho rwose kuri byi nta mpamvu yo kumbaza ibyo kuko ntibiri mu nshingano zanjye zo gusobanura ibibera mu kigo hano , dufite abavugizi mubibaze Gitifu wa Cyuve!ntacyo twavuga ni ukuri”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Cyuve, Nzamurambaho Alphonse, avuga ko ntacyo yatangariza abanyamakuru ku bijyanye n’inzara akomeje kwicisha abana ashinzwe kurera(foto Ngaboyabahizi Protais)

Rwandayacu.com yashatse kumenya inkomoko yo kuba bariya bana bagiye kugwingizwa n’ubuyobozi bw’ishuri maze Gitifu Gahonzire Landouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve

agira ati: “Ni bwo njyewe numvise kiriya kibazo ni ukuri, ni gute se umwana abuzwa gufata ifunguro ku ishuri akirwa nta kintu ashyize mu nda? ni amakosa ntabwo nari mbizi, gusa iki kibazo ngiye kugikurikirana, ibyerekeye no kuba yanze gutanga amakuru, amenye ko ibyo yakoze ari amakosa , kuko gutanga amakuru nk’umuyobozi Leta yashinze kiriya kigo ni itegeko gutanga amakuru ibi byose tugiye kubiganiraho turebe icyahinduka”.

Gahunda ya Leta ni uko umwana afata amafunguro ku ishuri, ariko usanga hamwe na hamwe hakiri abayobozi b’ibigo by’amashuri bagenda bishyiraho amabwiriza yabo bakima abana amafunguro ku ishuri

 

 1,807 total views,  2 views today