Musanze: Nyuma y’imyaka 35 umuryango FPR Inkotanyi ushinzwe abaturiye akagari ka Ruhengeri barishimira iterambere bamaze kugeraho

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abaturage bo mu kagari ka Ruhengeri kimwe  n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barishimira ibyiza bamaze kugeraho mu iterambere babikesha FPR, ibi babitangaje ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR, umaze ushinzwe

Uwamahoro Judith utuye mu mu mudugud wa Kabaya, akagari ka Ruhengeri, avuga ko FPR ari Umuryango buri munyarwanda wese yisangamo, binyuze mu bikorwa byawo bya buri munsi bibateza imbere.

Agira ati: “Nshingiye ku mirimo n’ibikorwa by’umuryango, buri muturage awisangamo. Urabona ibikorwaremezo bitandukanye byubakwa hirya no hino mu gihugu byegerezwa abaturage, bigira uruhare runini mu iterambere, kuko imihanda yubakwa idufasha kugeza umusaruro ku masoko atandukanye. Icyo twishimira twagejejweho n’umuryango urangajwe imbere n’umukuru w’igihugu ni imihanda, amashanyarazi n’uburezi kuri bose

 

Iyo dusubije amaso inyuma, tukareba aho twavuye n’aho tugeze, dusanga turi kuva mu bwiza tujya mu gahebuzo. Kuri ubu, ibikorwa by’umuryango ni ibifasha umuturage kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, ari na ho nshingira mvuga ko FPR Inkotanyi atari ishyaka, ahubwo ari umuryango w’abanyarwanda, kandi koko ni byo.”

Mugabo Valence Chairman wa  FPR Inkotanyi ku rwego rw’akagari ka Ruhengeri, avuga ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze, ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka ishize, n’ibyo bagiye gukomerezaho muri manda ya Perezida wa Repurika y’u Rwanda Paul Kagame, ku buryo mu gihe kiri imbere bazaba bamaze kubigeraho, nk’uko yari yabyemereye abanyarwanda bityo bakabona n’uko barushaho gutegura amarira y’umukuru w’igihugu azaba mu 2024.

Akomeza avuga ko mu byagezweho, harimo ibikorwaremezo bitandukanye, kubakira abatishoboye, amashuri yariyongereye n’umubare w’abana bagana ishuri uriyongera ku buryo bushimishije.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho ni byinshi, ibisigaye na byo turahamya tudashidikanya ko muri 2023 tuzaba tugeze ku 100%, ahubwo nk’abanyamuryango duhanze amaso umukandida umuryango uzatanga mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2024.”

Mukamana Jacqueline akaba akuriye Komisiyo y’imibereho myiza muri RPF Inkotanyi akagari ka Ruhengeri yabitangarije rwandayacu.com avuga ko atewe ishema n’umuryango FPR Inkotanyi ko ibikorwa byawo biwuhamiriza ko ari Rudasumbwa mu kwesa imihigo.

Agira ati: “Dushingiye ko umuryango watubereye ubuzima,  ni yo mpamvu dutewe ishema no kuba mu muryango. Abawugize tugomba kuba aba mbere aho turi hose mu gihugu, mu kwitabira ibikorwa bigamije kuzamura igihugu n’imibereho myiza y’umunyarwanda nk’imwe mu nk’inkingi ya FPR inkotanyi. Nk’abanyamuryango, icyo dushyize imbere ni ugufatanya n’umukuru w’igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abanyarwanda muri Manifesto y’umuryango, ni muri urwo rwego turi kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR Inkotanyi umaze ubayeho”

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 FPR imaze ishinzwe habayeho no gukata umugati (foto rwandayacu.com)

Mukamana akomeza avuga ko bashyize imbere kwesa imihigo nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, binyuze mu gufatanya n’umukuru w’igihugu muri manda yatorewe, kandi ngo bakaba bizeye ko kubera ubumwe bafite, nta kabuza ko muri 2023 bazaba baramaze kubigeraho 100%, ahubwo bari gutekereza ku matora yo muri 2024.

 

Komiseri w’ubutabera muri FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere  ka Musanze,  Mpuhwe Rucyahana Andrew avuga ko aka kagari ari kamwe mu tumaze gutera imbere mu buryo bugaragarira amaso.

Yagize ati, “Akagari ka Ruhengeri ni kamwe mu tugari dutandukanye tugize imirenge y’akarere ka Musanze gafite iterambere, nk’imihanda ya Kaburimbo, amashuri,amashanyarazi by’umwihariko ni ko gacumbikira bamukerarygendo bagenderera akarere, bityo dukwiye kwishimira ibyiza umuryango FPR Inkotanyi umaze kutugeraho nk’umusemburo w’iterambere ry’umunyarwanda, ariko nanone dusabwa gukomeza kubungabunga ibyo tumaze kugeraho.”

Muri Manifesto y’umuryango FPR Inkotanyi 2017-2024, muri iyi myaka irindwi hari kwibandwa ku rwego rw’Ubukungu mu kwihutisha iterambere, hashingiwe ku ishoramari, ubumenyi n’umutungo kamere.

Mu rwego rw’imibereho myiza, haharaniwe umuryango ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, uburezi n’ubuvuzi bufite ireme, mu gihe mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera hashizweho uburyo bunoze bw’imiyoborere n’ubutabera bigamije iterambere rirambye ry’igihugu.

 

 1,292 total views,  2 views today