Musanze: Abaturage baribaza icyo inyubako z’icyahoze ari ishuri rya Gikoro zizamara nyuma y’uko ishuri rihava kubera ibiza
Yanditswe na Rwandayacu.com
Nyuma y’aho ikigo cy’amashuri abanza cya Gikoro giherereye mu kagari ka Gakingo mu murenge wa Shingiro w’akarere Musanze cyimuriwe ahandi bitewe n’ibiza by’imvura byacyibasiraga, bamwe mu baturage barasaba ko aha hantu hakagombye kubyazwa musaruro dore ko ngo inyubako n’ibikoresho zimwe byatangiye kwangirika
Inyubako z’icyahoze ari amashuri ya Gikoro kuri ubu ntizikoreshwa (foto N.G).
Iyo ugeze ahahoze ikigo cy’amashuri abanza cya Gikoro mu kagari aka Gakingo umurenge wa Shingiro w’akarere ka Musanze, usanga amashuri yose afunzwe nta n’inyoni itamba. Gufungwa kw ,ikikigo ngo byatewe n’ibiza biterwa n’imvura byakundaga kwibasirwa aha hantu, ku buryo ngo amazi yuzuraga muri iki kigo akahamara igihe bigatuma abanyeshuri batiga neza .
Ibi rero ngo byatumye hafatwa umwanzuro wo gufunga iki kigo cy’ashuri maze cyimurirwa ahandi, hanyuma izi nyubako z,amashuri asanzwe zisigara ari imfabusa
Hagati aho bamwe mu baturage bo muri aka gace bakaba basaba ko aha mu bundi buryo dore ko ngo n’inyubako ndetse n’ikoresho byubatse amashuri biyubatse byatangiye kwangirika.
Umwe mu baturage yagize ati: “ Aya mashuri uko uyabona yahoze yigirwamo n’abana bacu , ariko kubera ibiza byatwibasiye hano byatumye abanyeshuri bimurirwa ahandi kubera umutekan muke waterwaga n’imyuzure yirohaga mu mashuri , none kuri ubu twibaza icyo izi nyubako zizakoreshwa niba abana bacu batazahigira , dusaba Leta ko yareba uburyo izi nyubako zabyazwa umusaruro kuko ibikoresho by’icyahoze ari aya mashuri byakwibwa; ikindi hakaba haba indiri y’ibisambo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Munyentawari Damascene, yavuze ko iki kigo cy;amashuri cyimuriwe ahandi bitewe n’ibiza by’imvura byakundaga kuhibasira bikaba imbogamizi kubarimu n’abanyeshuri, hanyuma biba ngombwa ko hafatwa icyemezo ko iki kigo cyimurirwa ahandi.
Yagize ati: “ Kubera imyuzure yibasiraga ishuri rya Gikoro, hafashwe ingamba ko abanyeshuri bajya kwigira ahandi nko muri metero 500, ahantu hitaruye umwuzure n’aho muri ako kagari ishuri ryubatsemo, ibi rero ni ibyemezo byafashwe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri n’ibikoresh byabo ko byagira ikibihungabanya, ziriya nyubako hazareba icyo zikoreshwa, ibijyanye n’umutekanio muke nko kuba haba indiri y’ibisambo hari uburinzi kuko ibikoresho byubatse ahahoze ririya shuri bigomba kubungwabungwa kugeza igihe hazatekerezwa ikindi gikorwa cyabyazwa umusaruro”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’U murenge wa Shingiro Munyentwari Damascene avuga inyubako z’amashuri ya Gikoro zizazavaho ubutaka bukabyazwa umusaruro (foto N.G).
Uyu munyamaganga Nshingwabikorwa akomeza avuga ko Njyanama yafashe umwanzuro ko ibikoresho byubatse ayo mashuri bizatezwa cyamunara hagasigara ikibanza gusa, hanyuma aha hantu hakazabyazwa umusaruro mu bundi buryo dore ko ngo n’ibiro by’akagari byubatswe muri aka gace na byo bigiye kwimurwa kubera iyompamvu y’ibiza
Ubusanzwe iki kigo kigo cy’amashuri abanza cya Gikoro cyari cyarubatswe n’abaterankunga binyuze mu muryango Action aid .
Cyakora abatuye muri aka gace bakaba bibaza niba inzego zibishinzwe zitarabanje gukora inyigo n’ubugenzuzi mbere y’uko ayo mashuri yubakwa ngo zirebe niba nta nkurikizi zizabaho ,dore ko ngo ibikorwa nk’ibi byo kubaka amashuri biba byaratwaye amafaranga atari make none bikaba birangiye asa n’aho yabaye imfabusa.
1,159 total views, 4 views today