Urubyiruko rurasabwa kugana amashuri y’imyuga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu gikorwa  cy’ubukangurambaga cyabereye mu ntara y’Amajyaruguru bugamije gusobanurira abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ibyiza byo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul yasabye urubyiruko  kwiga amasomo y’imyuga kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere ruteze  imbere n’igihugu cyarwo muri rusange.

Yagize ati: “ Turifuza ko urubyiruko rusobanukirwa ibyiza byo kwiga imyuga, kugira ngo tubashe kugira inzobere mu myuga, bihangire umurimo binyuze mu kwiga umwuga kugira ngo babashe guhanga umurimo no guteza imbere inganda zo mu Rwanda , aho kugira ngo tujye dukomeza kuvana hanze ibikorerwa mu nganda zo hanze, turimo kandi no kubagezaho gahunda nshyashya y’imfashanyigisho cyane mu bijyanye na tekinike”.

Umukunzi Paul Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board )  (foto Rwandayacu.com)

Uyu muyobozi akomeza asaba ababyeyi guhindura imyumvire ku bijyanye n’amasomo bahitiramo abana babo cyane ko hari bamwe bacyumva ko iyo abana babo bagiye kwiga imyuga bumva ko bagiye kwiga ibintu bibi, nyamara ngo kwiga imyuga nibyo bifite akazi kenshi hanze aha ku isi, akabasaba rero kugana  TVET.

Umwe mu banyeshuri  bo ku ishuri rya  Muhabura Integreted PolytechniquCollege(MIPC) Rukundo Alain, nawe ashimangira ko kwiga imyuga ari imbarutso y’iterambere Yagize ati: “ Kwiga umwuga ni ikintu cy’ingirakamaro cyane, kuko nkanjye ubu mu biruhuko sinshobora kubura ibiraka, ku buryo nunganira ababyeyi ku mafaranga y’ishuri n’ibikoresho, nkaba rero nshishikariza urubyiruko rwose kuza tukiga imyuga ndetse tukabikora binyuze mu ikoranabuhanga, tugakora kandi tugamije ko ibikorewa byacu byarenga imipaka y’igihugu cyacu bikagera mu mahanga”.

Urubyiruko rwo mu mashuri rusanga kwiga umwuga ari ingirakamaro (foto Rwandayacu.com)

Imibare igaragaza ko abagana mashuri ya TVET   39%, biteganijwe  mu mwaka wa 2024 bazaba bageze kuri 60%. Intego ni uko  muri uriya mwaka wa 2024 buri Murenge wo mu Rwanda uzaba ufite byibura ishuri rya TVET.

 658 total views,  2 views today