Musanze: Kubera gutanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga   Wisdom yegukanye ibikombe mu marushanwa yabereye i Dubai.

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Ishuri rya Wisidom School, ni rimwe mu mashuri atanga ubumenyi n’uburere ku rwego mpuzamahanga, ibintu bituma ababyeyi benshi bifuza kuharera, bikaba noneho by’akarusho ryaregukanye ibikombe bitatu n’imidari ya zahabu mu marushanwa yaberaga i Dubai.Ubuyobozi bw’irishuri bwo butangaza ko kwigisha umwana anakora aribyo bituma yumva neza amasomo ahabwa.

Aya marushanwa y’icyongereza ku rwego mpuzamahanga  yiswe “Inter-continental Spelling Bee Championship”,yitabiriwe n’abana bagera kuri 21 kandi bose bitwaye neza.

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu  Elie,yagize ati “Mu bijyanye n’imyigishirize nk’uko nabibonye ubwo twari muri ariya marushanwa , ni uko umwana adakwiye kwigishwa ibyo gufata mu mutwe gusa, abantu nibahagarike ibyo kwigisha umwana gufata mu mutwe gusa n’ibyo adashobora gusobanura, ni na ryo banga ryadufashije, aho bakomeje kutubangamira bongeraho ibindi byiciro bashaka kudutwara ibikombe, ariko rero ni byiza ko icyo umwana yize agikoraho akakimenya mbese ubumenyi ngiro ni bwo butuma ikintu umunyeshuri atakibagirwa kandi akamenya kugikoresha”.

Umuyobozi wa Wisidom School asaba abarezi gutanga ubumenyi ngiro (foto Ngaboyabahizi Protais).

Uyu muyobozi akomeza asaba abatanga uburezi bose gutegura abana ku buryo bashobora guhangana no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “ Kuri Wisidom twebwe twabibonye kare, ubu dutegura umwana ku buryo, no mu ruhando mpuzamahanga adategwa, byaragaragaye kandi kuko abarangiza hano bagiye gukomereza muri Amerika baza ari aba mbere, yewe hari na bamwe bava mu Bwongereza  baje gutura mu Rwanda kuri ubu bagana Wisidom School kubera ko dutanga ubumenyi mpuzamahanga, ibi rero ni imwe mu nzira ituma twegukana ibikombe”.

Abanyeshuri bo kuri Wisidom ni bo begukanye ibikombe bitatu uko byahatanirwaga byose (foto Ngaboyabahizi Protais)

Ishami Ariella Umwe bana batwaye igikombe cya mbere, mu marushanwa Mpuzamahanga yagize ati: “Ndashimira Wisidom muri rusange abayobozi bayo n’abarerezi batwitaho kandi bakaduha amasomo atuma tubasha guhangana n’abandi banyeshuri mu rwego mpuzamahanga, icyatumye dutsinda rero ni uko ibyo batwigisha buri kintu cyose tukagikoraho cyane nko muri siyanse n’ikoranabuhanga, kuko hari ubwo batubazaga ijambo ukumva ko rikomeye , ariko kubera ko nko muri Labo twabonye aho rikoreshwa , tugasubiza nta gihunga.”

Aya amarushanwa yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai ku wa  17 Ukuboza 2021,akaba yari yitabiriwe n’  abanyeshuri basaga 200 bo  mu bihugu byo hirya no hino ku isi harimo Rwanda, Al Sharjah, Abu Dhabi, Pakistani Dubai n’ahandi.

Wisidom School yafunguye imiryango yayo itanga amasomo kuva mu 2007, kugeza ubu ikaba ifite amashami, mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, ikaba ifite abarezi basaga 60, n’abanyeshuri bagera ku 2000, bo mu mashuri y’inshuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

 

 1,807 total views,  2 views today