Rusizi: Ibura ry’amashanyarazi ryatumye ubujura bwiyongera

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abatuye umujyi wa Rusisi ahazwi ku izina rya Site, bavuga ko kubera ikorwa ry’umuhanda bakaba bamaze amezi agera kuri 3 nta muriro ;byatumye abajura n’ubwambuzi bwitwaje ibyuma bwiyongera. Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko iki kibazo buzakiganiraho na rwiyemezamirimo aya matara agasubizwamo mu gihe gito.

Musitafa Mutabazi, ni umwe mu batuyemuri aka gace bita Site, avuga ko ngo ubu bafashe ingamba zo gutaha kare.

Yagize ati: “ Rwose hano muri Site abajura b’insoresore batumereye nabi cyane, kubera ko hano mu ikorwa ry’umuhanda barandaguye amapoto yacu, none hano habaye icuraburindi, ibisambo  bitwamburira hano kuko ntabwo uba ubareba baraza bakagukurikira umwe imbere yawe mbese bakagushyira hagati  bagahita baguha umunigo bakakwambura utwawe, rwose ubuyobozi nibukore uko bushoboye twongere tuve muri iri curaburindi”

Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu REG  bukorera Rusizi butangaza ko bwiteguye gucanira abaturage rwiyemezamirimo NPD watsindiye gukora uyu muhanda azaba abibasabye nk’uko umuyobozi w’ishami rya Rusizi,Kiiza Francis yabitangaje.

Yagize ati: “Twiteguye gushyiraho amashanyarazi mu gihe umuhanda uzaba urangiye kandi hazajyaho y’amatara meza kandi azaba atanga urumuri rwiza, ibi rero mu gihe  bazakenera ubufasha bwose twiteguye kubutanga”.

Iyi mihanda yo mu mujyi wa Rusizi imaze igihe kigera ku myaka 2 yubakwa, ariko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muri Site kikaba kiza ku isonga mu bikwiye gukemuka kugira ngo harindwe umutekano.

 2,633 total views,  2 views today